RIB iragira inama abakoresha amakarita ya banki (visa cards) mu kwishyura

Nyuma yo kwakira ibirego byinshi by’abantu bakoresha amakarita ya banki akoreshwa mu kwishyura (visa cards) bagaragaza ko babona amafaranga ava kuri konti zabo nta ruhare babigizemo, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurakangurira abaturarwanda kwirinda ubujura bw’imibare igaragara kuri aya makarita kuko hari abayiba bakagura ibintu kuri murandasi ba nyir’amakarita batabizi.

Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko hari bamwe mu bashinzwe kwishyuza abakiriya cyane cyane mu mahoteli na za resitora bakoresheje imashini za POS biba imibare ya za konti n’imibare y’ibanga (PIN Code) iba yanditse kuri ayo makarita abakiriya batabizi.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry avuga ko abishyuza abakiriya serivisi babasanga aho baba bari bakabasaba kwishyura, iyo umukiriya akoresha ikarita ya banki mu kwishyura arayitanga uwishyuza akajya kuvanaho amafaranga umukiriya atamureba.

“Muri uku kuyitwara nibwo uwishyuza afotora imibare igaragara ku ikarita imbere n’inyuma, yarangiza ikarita akayisubiza nyirayo. Hanyuma uwibye iyi mibare (uwishyuzaga) akajya ayikoresha mu kugura ibikoresho bitandukanye kuri murandasi (online shopping). Nyirayo akajya abona ubutumwa bugufi kuri telefoni ko amafaranga ava kuri konti ye ya banki atabigizemo uruhare.”

RIB irasaba abakoresha uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikarita za visa kugira amakenga no kutemera ko ababishyuza bakuraho amafaranga batari kumwe.

RIB iranasaba abishyuza serivisi zitandukanye bakoresheje imashini ya POS ko bajya babikorera imbere y’abakiriya babo kugira ngo batange serivisi mu mucyo.

Igikorwa cyo kwiba imibare iri ku makarita ni kimwe mu bigize icyaha cyo kugera ku makuru hagambiriwe gukora icyaha. Gihanwa n’ingingo ya 17 y’itegeko No.60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

Ugihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo