Kompanyi Meta, nyir’urubuga Facebook, igiye gutangiza ’app’ nshya yo guhangana na Twitter, ivuga ko izatangira gukora ku wa kane.
Iyo ’app’, yitwa Threads kandi iboneka ku bashaka kuyitumiza mbere y’igihe kuri Apple App Store, izaba ishamikiye kuri Instagram.
Amafoto yafashwe yayo agaragaza aho gukorera (dashboard) hasa nka Twitter. Meta ivuga ko Threads ari "app yo kuganiriraho ishingiye ku kwandika".
Iki gikorwa ni cyo cya vuba aha cyane cyo guhangana hagati y’umukuru wa Meta, Mark Zuckerberg, na nyiri Twitter, Elon Musk.
Mu kwezi gushize, bombi bemeranyijwe kumvana ingufu, nubwo bitazwi niba aba bagabo bari bakomeje (batarakinaga) ku kuba barwana koko.
Asubiza ku butumwa bwo kuri Twitter buvuga kuri Threads, Musk, mu gisa nk’ukundi kuninura (kunnyega) Zuckerberg, yagize ati: "Imana ishimwe ko zikora neza cyane".
Hagati aho, Twitter yavuze ko ’dashboard’ yayo yitwa TweetDeck, kuva mu minsi 30 iri imbere izajya ikoreshwa n’abishyuriye iyo serivisi.
Icyo cyemezo ni wo muhate wa vuba aha cyane wa Musk, mu gihe agerageza gutuma abakoresha Twitter bajya muri serivisi y’ifatabuguzi ryayo, izwi nka Twitter Blue.
Ku wa gatandatu, uyu muherwe utunze za miliyari z’amadolari yagabanyije umubare w’ubutumwa (tweets) abakoresha Twitter bashobora kubona, avuga ko impamvu ari uko Twitter yari irimo "gukurwaho amakuru" mu buryo bukabije.
Kuri iyi ’app’ Threads ya Meta, bigaragara ko kuyikoresha bizaba ari ubuntu - kandi nta mbogamizi zizaba ziriho ku mubare w’ubutumwa umuntu uyikoresha ashobora kubona.
Mu gisobanuro cy’iyi ’app’ cyo muri App Store, harimo ahagira hati: "Threads ni ahantu abantu bahurira bakaganira ku kintu cyose kuva ku ngingo zigushishikaje uyu munsi kugeza ku kizaba kivugwaho cyane ejo".
Amafoto yerekana iyo ’app’, asa hafi neza neza na Twitter.
Threads, nka ’app’ ya Meta, izajya inakusanya amakuru yo kuri telefone yawe, harimo nk’amakuru y’ahantu uherereye, ibyo ugura ndetse n’imbonerahamwe y’ibyo wagiye ushakisha (browsing history).
’Apps’ nyinshi zifitemo uko gusa cyane na Twitter zariyongereye mu myaka ya vuba aha ishize - nka Truth Social ya Donald Trump wahoze ari Perezida w’Amerika, na Mastodon.
Indi ’app’ nk’iyo, yitwa Bluesky, ivuga ko yabonye abayikoresha "benshi mu buryo butari bwarigeze bubaho mbere", nyuma y’icyemezo cya Musk cyo mu mpera y’icyumweru gishize cyo kugabanya uburyo bw’imikoreshereze ya Twitter.
Ariko Threads ishobora kuba ari yo igiye kuba mucyeba wa mbere ukomeye Twitter ihuye na we kugeza ubu.
Mark Zuckerberg afite amateka yo gutira ibitekerezo by’izindi kompanyi - agatuma bikora.
Uburyo bwa videwo buzwi nka ’Reels’ bwa Meta, bubonwa na benshi nko gukopera TikTok, mu gihe uburyo bwa ’Story’ busa na Snapchat.
Meta ifite amikoro yatuma ihangana na Twitter. Threads izaba ishingiye ku rubuga rwa Instagram, rero iyi ’app’ izanaba igera kuri za konti zibarirwa muri za miliyoni amagana. Ntabwo itangiriye kuri zeru, nkuko izindi ’apps’ zashoboraga guhangana na Twitter zo byazigendekeye.
Nubwo hari bamwe bashimye Musk ku gushishikazwa n’uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu ashaka, hari n’abakoresha Twitter bamwe yaheje.
Icyizere cya Zuckerberg ni uko ashobora kwigarurira benshi batengushywe akabambura Twitter, akabashingiraho ’app’ ihamye yo guhangana na Twitter.
BBC