Muhoozi Kainerugaba ubwe yivanye kuri Twitter

Konti yo kuri Twitter ya Gen Muhoozi Kainerugaba umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka za Uganda ntiboneka kuri uru rubuga akunze gukoresha cyane.

Kuva mu ijoro ryo kuwa mbere, bamwe mu bamukurikira kuri urwo rubuga batangiye kugaragaza gutungurwa cyane babonye ko konti ye itakiriho.

Umuvugizi we, Lt. Col Chris Magezi yabwiye umunyamakuru wa BBC i Kampala ko Muhoozi yafashe icyemezo cyo "guhagarika konti ye ku mpamvu bwite"

Ni ibiki ubusanzwe bigenwa na Twitter?
Twitter igira amabwiriza agenga abakoresha uru rubuga kandi ishobora kuvanaho abayarenzeho.

Ubusanzwe, iyo Twitter ifunze urubuga rw’umuntu kubera kurenga ku mabwiriza yayo hasigara ubutumwa buvuga ngo "Account Suspended" (Iyi konti yahagaritswe).

Twitter ivuga ko "abafite konti bashobora kuzivanaho igihe icyo aricyo cyose", ko iyo umuntu akuyeho konti ye uyishatse abona ’page’ yanditseho ngo "this account doesn’t exist" (Iyi konti ntibaho), ibi nibyo biboneka ubu ku ushakishije konti ya Muhoozi.

Twitter ariko ivuga ko ubutumwa nk’ubu buboneka iyo konti y’umuntu bayifunze burundu, aho ivuga ngo "uyu niwo mwanzuro wacu ukomeye mu gushyira mu ngiro [amabwiriza]."

Ivuga ko uwafatiwe uyu mwanzuro abimenyeshwa kandi adashobora kongera gufungura konti kuri Twitter. Gusa ko uwawufatiwe ashobora kujurira Twitter ikiga ubujurire bwe.

Twitter, intwaro ikomeye
Inzobere mu ikoranabuhanga zivuga ko Twitter ari rumwe mu rubuga rutangirwaho ibitekerezo bishobora guhindura imyumvire, ubu rwifashishwa cyane n’abafite imigambi itandukanye ya politiki, icengezamatwara, itangazamakuru, guhirimbana, n’ibindi.

Abakurikira politiki ya Uganda bamwe bemeza ko Muhoozi ubu yaba yifashisha uru rubuga mu gutegura umugambi wo kwinjira muri politiki yamugeza ku butegetsi bw’igihugu cye.

Mu mezi macye ashize, Muhoozi yifashishije Twitter mu gutangaza amakuru yagarutsweho cyane mu makuru muri Uganda ndetse no muri aka karere.

Akoresheje Twitter, yagaragaje ko ashyigikiye Vladimir Putin ku bitero yagabye muri Ukraine.

Akoresheje uru rubuga yagiye ashimagiza se Yoweri Museveni, na Perezida Paul Kagame yita sewabo, anishimira ubwe ko yagize uruhare mu kunga abo bategetsi bombi.

Kuri Twitter kandi, mu minsi ishize yatangaje ko yasezeye mu gisirikare, mbere yo kuvuga ko atari ukuri ahubwo ari ikosa ryakozwe n’abakozi be bakoresha urubuga rwe.

Mu minsi ishize yatangaje kuri Twitter itsinda ry’abantu hafi 30, barimo n’ushinzwe ubucamanza muri leta ya Uganda, bagomba gutegura ibirori rutura by’isabukuru ye y’imyaka 48 izaba mu mpera z’uku kwezi.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo