Liban: Icyiciro cya kabiri cy’iturika ry’ibikoresho by’itumanaho cyishe abantu 20 naho 450 barakomereka

Abantu nibura 20 bishwe naho abandi barenga 450 barakomereka mu gice cya kabiri cy’ibiturika bivuye mu byombo by’itumanaho nziramugozi muri Libani, nkuko minisiteri y’ubuzima yaho ibivuga.

Ibyombo bikoreshwa n’umutwe witwaje intwaro wa Hezbollah byaturikiye mu nkengero zo mu majyepfo y’umurwa mukuru Beirut, mu kibaya cya Bekaa no mu majyepfo ya Libani – uduce tubonwa nk’indiri z’uwo mutwe.

Bimwe mu byaturitse byabaye mu mihango yo gushyingura bamwe mu bantu 12 minisiteri y’ubuzima ivuga ko bishwe ubwo ibikoresho by’itumanaho by’abo muri Hezbollah byaturikaga ku wa kabiri. Hezbollah yegetse icyo gitero kuri Israel. Israel nta cyo yabitangajeho.

Ibyo bitero bibaye mu gihe Minisitiri w’ingabo wa Israel Yoav Gallant yatangaje "icyiciro gishya mu ntambara", ndetse no mu gihe umutwe w’ingabo za Israel wagabwe mu majyaruguru.

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (ONU) António Guterres yaburiye ku "byago bikomeye ko ibintu byafata indi ntera cyane", asaba impande zose "kwifata cyane bishoboka".

Yabwiye abanyamakuru ati: "Birumvikana ishingiro ryo gutuma ibi bikoresho byose biturika ni ukubikora nk’igitero cyo gukumira [gutanguranwa] mbere y’igikorwa kinini cya gisirikare."

Ubwoba bwari busanzwe burimo kwiyongera ko hashobora kuba intambara isesuye nyuma y’amezi 11 ashize hari imirwano yambukiranya umupaka, yatejwe n’intambara hagati ya Israel na Hamas muri Gaza.

Ubwo hari hashize amasaha habaye ibyo biturika byo ku wa gatatu, Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yasezeranyije gusubiza abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo, bataye ingo zabo mu majyaruguru ya Israel, "mu ngo zabo mu mutekano".

Hagati aho, Minisitiri w’ingabo wa Israel Yoav Gallant yavuze ko Israel irimo "gufungura icyiciro gishya mu ntambara" ndetse ko "izingiro [ry’intambara] ririmo kwimukira mu majyaruguru binyuze mu kuhimurira ibikoresho n’ingabo".

Igisirikare cya Israel cyemeje ko umutwe w’ingabo (cyangwa ’division’) uherutse kurwanira muri Gaza woherejwe mu majyaruguru.

Hezbollah ivuga ko ibyo irimo gukora ari ugufasha Hamas – na yo ifashwa na Irani ndetse ifatwa na Israel n’ibihugu byinshi byo mu burengerazuba nk’umutwe w’iterabwoba – ndetse ko izahagarika ibitero byayo byambukiranya umupaka ari uko gusa imirwano ihagaze muri Gaza.

Ikimenyetso cy’icyo umutwe wa Hezbollah ushobora kuba urimo guteganya gukora mu gihe kiri imbere, gishobora kuboneka kuri uyu wa kane, ubwo umutegetsi ukomeye wawo, Hassan Nasrallah, yitezwe kuvuga ijambo.

Ku wa gatatu, ibiro byo gutangaza amakuru bya Hezbollah byatangaje urupfu rw’abarwanyi 13 bayo, barimo n’umuhungu w’imyaka 16, kuva iki cyiciro cya kabiri cy’ibiturika cyaba.

Ibyo biro byanavuze ko uwo mutwe ku manywa warashe ku ngabo za Israel hafi y’umupaka no mu gace k’ubutumburuke bwo hejuru kigaruriwe na Israel kazwi nka ’Golan Heights’, irasa za rokete mu birindiro by’ingabo za Israel zikoresha intwaro za rutura.

Igisirikare cya Israel cyavuze ko ibisasu hafi 30 byambukiye muri Israel biva muri Libani ku wa gatatu, biteza inkongi y’umuriro ariko ntibyagira uwo bikomeretsa.

Cyavuze ko indege z’intambara za Israel zarashe ku barwanyi ba Hezbollah mu majyepfo ya Libani.

Ibyo biturika byishe abantu byo ku wa gatatu ni ikindi gisebo kuri Hezbollah ndetse gishobora kuba ari ikimenyetso ko umuyoboro w’itumanaho wayo wose ushobora kuba warinjiriwe na Israel.

Abanya-Libani benshi baracyaguye mu kantu – ndetse baranarakaye – kubera ibyabaye ku wa kabiri, ubwo ibikoresho by’itumanaho bibarirwa mu bihumbi byaturikiraga icyarimwe, nyuma yuko abantu bakiriye ubutumwa bwanditse kuri ibyo bikoresho bibwiraga ko buvuye ku mutwe wa Hezbollah.

Abantu 12 – barimo umukobwa w’imyaka umunani n’umuhungu w’imyaka 11 – barishwe ku wa kabiri, naho abandi 2,800 bakomeretswa n’uko guturika, nkuko minisitiri w’ubuzima wa Libani abivuga.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo