Ibiciro by’ibikoresho by’ikoranabuhanga twese dukoresha biraza kuzamuka muri 2026 kubera ibiciro bya RAM- kimwe mu bintu bihendutse bigize za mudasobwa igiciro cyabyo cyikubye kabiri kuva mukwezi kwa cumi 2025.
Ikoranabuhanga rikoresha ibintu byinshi kuva kuri telefoni zigezweho kugera kuri Televiziyo zigezweho, kimwe n’ibindi bikoresho harimo nibyo kwa muganga bikoresha RAM.
Igiciro cyayo cyazamutse cyane bitewe n’izamuka rikabije ryo gukenera RAM nyinshi kuri ’data centers’ z’ibigo by’ikoranabuhanga bikoresha AI.
Ibyo byateje ubusumbane hagati y’ibikenewe n’ibiboneka ku isoko rya za murandasi, bitera kuzamuka kw’ibiciro maze abaguzi bakaba ari bo bishyura ingaruka z’icyo kibazo.
Iri zamuka ry’ibiciro si rito na gato kandi ryitezwe kugera ku baguzi bose b’ibikoresho by’ikoranabuhanga ku isi muri uyu mwaka mushya.
"Turimo guhabwa ibiciro biri hejuru hafi inshuro 500% ugereranyije n’uko byari bimeze hashize amezi make gusa," ibi byavuzwe na Steve Mason, umuyobozi mukuru wa CyberPowerPC, uruganda rukora mudasobwa.
Yavuze ko "hazagera igihe" ayo mafaranga yiyongereye ku bikoresho bakenera azatuma inganda "zifata ibyemezo ku bijyanye n’ibiciro."
RAM (Random Access Memory) ikoreshwa mu kubika porogaramu n’amabwiriza mu gihe ukoresha igikoresho. Ni igice cy’ingenzi cyane hafi ya buri bwoko bwose bwa mudasobwa.
Telefoni cyangwa mudasobwa yawe idafite RAM ntibyashoboka ko ubasha gusoma iyi nkuru, ni urugero.
Kandi kubera ko RAM zikoreshwa hose, Danny Williams wo ku rubuga rwubaka za mudasobwa rwa PCSpecialist abona ko ibiciro bizakomeza kuzamuka "muri 2026."
Avuga ko: "Isoko ryari ribayabaye mu 2025, kandi niba ibiciro bya RAM bitagabanutse ho gato, niteze ko hazabaho kugabanuka kw’abaguzi mu 2026,".
Yavuze ko yabonye "ingaruka zitandukanye" ku bakora RAM batandukanye.
Akomeza avuga ko: "Bamwe mu bacuruzi bafite ububiko bunini, bityo izamuka ry’ibiciro byabo riba rito, nk’inshuro 1.5 kugeza kuri 2".
Ariko yavuze ko andi masosiyete adafite ububiko bunini kandi yo yazamuye ibiciro "kugera no ku nshuro 5."
Uko AI iri gutuma ibiciro bizamuka
Chris Miller, umwanditsi w’igitabo Chip War, yavuze ko ’Artificial Intelligence’ ari "impamvu nyamukuru" ituma hakenerwa cyane RAM kuko na yo iyikenera.
"Habayeho izamuka rikabije ryo gukenera ’memory chips’, kubera izikenewe zo ku rwego rwo hejuru zizwi nka ’High Bandwidth Memory’ zisabwa na AI," nk’uko Chris abivuga.
"Ibi byatumye ibiciro by’ubwoko butandukanye bwa ’memory chips’ byiyongera."
Yavuze ko ibiciro "akenshi bihindagurika cyane" bitewe n’"isano iri hagati y’ibisabwa n’ibiboneka" kandi ko ubu ibisabwa byiyongereye cyane.
Na none Mike Howard wo muri Tech Insights yabwiye BBC News ko ikibazo gishingira ku bigo bitanga serivisi za ’cloud’ birimo kurangiza igenamigambi ry’ingano ya memory bizakenera mu 2026 na 2027.
Yavuze ko ibyo byahaye abakora RAM ishusho isobanutse y’ibikenewe kandi ko byarigaragaje neza ko ibikoresho biboneka "bitazagera ku rwego Amazon, Google, n’izindi sosiyete nini (hyperscalers) biteganya."
Howard ati: "Ikinyuranyo hagati y’ibisabwa n’imbogamizi ku biboneka kw’isoko bituma abakora ibyo bikoresho batangiye kuzamura ibiciro buhoro buhoro, rimwe na rimwe babikora mu buryo bukabije," niko Howard avuga.
"Bamwe mu batanga ibikoresho banahagaritse gutanga ibiciro by’agateganyo, ikintu kibaho gake cyane, kigaragaza ko ibiciro bizakomeza kuzamuka."
Yongeyeho ko hari abakora inganda bamwe babibonye hakiri kare bagashyira RAM nyinshi mu bubiko kugira ngo bagabanye izamuka ry’ibiciro ariko abo abita "abakeya badasanzwe."
Icyo bisobanuye kuri 2026
Mu gihe ibiciro bikomeje kuzamuka, abaguzi bazisanga bagomba guhitamo hagati yo kwishyura amafaranga menshi cyangwa guhitamo ibikoresho bidakomeye cyane.
Mason avuga ko: "Amakuru menshi dufite ku isoko agaragaza ko ibijyanye n’ibiciro n’itangwa ry’ibikoresho bizaba ingorabahizi ku isi hose mu 2026 bikageza no mu 2027,"
Kandi zimwe mu sosiyete nini zahisemo no kwitandukanya burundu n’isoko ry’abaguzi basanzwe.
Micron, yahoze ari imwe mu zicuruza RAM nyinshi cyane, yatangaje mu Ukuboza(12) ko izahagarika kugurisha ikirango cyayo Crucial kugira ngo yibande ku byifuzo bya AI.
Mason akomeza avuga ko:"Ibi bikuramo umwe mu bacuruzi bakomeye ku isoko,"
"Ku ruhande rumwe, bivuze amahitamo make ku baguzi, ariko ku rundi ruhande, niba umusaruro wabo wose werekeje kuri AI, bishobora gusiga umwanya ku bandi wo gukora byinshi bigenewe abaguzi basanzwe, bityo ntibizateze ikibazo."
Howard yavuze ko mudasobwa isanzwe (laptop) ifite 16GB ya RAM igiciro cyo kuyikora gishobora kwiyongeraho hagati ya 40$ na 50$ mu 2026 kandi ko ayo mafaranga "ashobora kuzashyirwa ku giciro cyishyurwa n’umuguzi."
Avuga ko: "Na telefone zigendanwa (smartphones) nazo zizahura n’izamuka ry’ibiciro,"
"Igiciro cyo gukora telefoni isanzwe gishobora kwiyongereyeho amadorari 30, kandi na cyo kikishyurwa n’umuguzi."
Na Williams yavuze ko izamuka ry’ibiciro rishobora no kugira izindi ngaruka.
Ati: "Mudasobwa ni igikoresho gikoreshwa buri munsi, ni ikintu abantu bakeneye mu buzima bwa none.
"Kubera izamuka ry’ibiciro bya RAM, abaguzi bazasabwa guhitamo: kwishyura menshi kugira ngo babone igikoresho cy’ubushobozi bakeneye, cyangwa kwemera igikoresho gikora ku rwego ruto."
Gusa hari indi nzira ishoboka, nk’uko Bwana Williams abivuga, abaguzi bashobora guhitamo "gukomeza gukoresha ikoranabuhanga rishaje mu gihe runaka kirekire."
BBC











/B_ART_COM>