Imikorere ya Camera zigenzura umuvuduko w’ibinyabiziga

Imyaka itanu irashize, Polisi y’u Rwanda itangiye kwifashisha camera zigenzura umuvuduko muri gahunda yo kurushaho kwimakaza umutekano wo mu muhanda hifashishijwe ubwenge karemano buzwi nka ‘Artificial intelligence’ mu rurimi rw’icyongereza.

Kuva camera ya mbere yashyirwa i Kanzenze mu Karere ka Bugesera muri Nyakanga 2019, ikaza gutanga umusaruro, iki gikorwa cyarakomeje, Polisi y’u Rwanda mu minsi micye ishyira izindi camera mu bindi bice bine ari byo; Nyagasambu, Kamonyi, Ryabega na Kanyinya.

Kuri ubu izi camera zigaragara hose ku mihanda yo mu Mujyi wa Kigali no mu ntara zose z’igihugu mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ikoranabuhanga rigezweho mu kazi gakorwa na Polisi y’u Rwanda ko gucunga umutekano w’abantu n’ibintu by’umwihariko umutekano wo mu muhanda no gushyigikira gahunda y’igihugu y’iterambere rirambye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, arasobanura ibijyanye n’imikorere ya camera, amara n’impungenge abakunze kuzibazaho bamwe bavuga ko icyo zigamije ari ukwinjiza amafaranga.

Yagize ati: “Hashingiwe ku mikoreshereze yazo; hari ubwoko bubiri bwa camera zifashishwa mu kugenzura umuvuduko w’ibinyabiziga; camera zishinze ku muhanda, benshi bakunze kwita ‘Sophia’ na camera zimurwa n’abapolisi bari ku kazi. Izi camera zishyirwa mu ntera ya metero nkeya uturutse ahari icyapa kigaragaza umuvuduko ntarengwa wateganyijwe, zigahana abatwaye ibinyabiziga barengeje uwo muvuduko.”

Yakomeje ati: “Cyakora izo kamera zigenzura umuvuduko zitanga amahirwe y’umuvuduko w’inyongera ungana na 10% by’umuvuduko ntarengwa ugaragazwa n’icyapa, mu rwego rwo gufasha abatwara ibinyabiziga kugenzura neza umuvuduko bategetswe gukoresha.

Ibi bivuze ko dufashe nk’urugero, niba umuvuduko ntarengwa wateganyijwe ugaragazwa n’icyapa ari Km 40/h, umuvuduko camera izahaniraho ari Km 44/h, ku cyapa cya Km 60/h cyangwa Km 80/h camera igeze kuri Km 66/h na Km 88/h gutyo gutyo.”

ACP Rutikanga yasabye abatwara ibinyabiziga kugira amahitamo meza yo gushyira imbere ubuzima, birinda icyateza impanuka cyose, bikaba umuco mwiza ubaranga aho kubikorera gutinya guhanwa.

Uretse camera zigenzura umuvuduko, hari n’izindi camera zashyizwe mu masangano y’imihanda ahari ibimenyetso bimurika (Feux Rouge), zihana amakosa ajyanye no kurenga ku mabwiriza ya Feux Rouge arimo; kutubahiriza inzira z’abanyamaguru (Zebra Crossings), kugendera mu gisate cy’umuhanda kitari icyawe no kwinjira muri Feux rouge utarabyemererwa.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo