Ibyuma bifata amakuru bya cya gipurizo cy’Ubushinwa byakuwe mu nyanja - US

Utwuma dufata amakuru (sensors) twari ku gipurizo cy’Ubushinwa bikekwa ko ari icy’ubutasi cyarashwe, twabonetse mu nyanja ya Atalantic, nk’uko igisirikare cya Amerika kibitangaza.

Abakora ibikorwa byo gushakisha “babonye ibisigazwa byinshi, birimo udukoresho dufata amakuru n’utundi tw’ikoranabuhanga”, nk’uko igisirikare cya Amerika kibivuga.

Ikigo cy’iperereza ku byaha muri Amerika, FBI, kirimo gusuzuma ibyo byabonywe bivugwa ko byifashishwaga mu butasi ku bigo bya gisirikare by’ingenzi byabo.

Amerika imaze kurasa igipurizo kimwe tariki 04 Gashyantare(2) ibindi bigendajuru bigera kuri bitatu bitaramenyakana ibyo aribyo nabyo byararashwe.

Kuri iki gipurizo cyarasiwe hejuru y’inyanja hafi y’umwaro wa leta ya South Carolina, antenne yacyo ifite uburebure buri hagati ya 9 na 12m iri mu bintu by’ingenzi byabonetse.

Uretse igipurizo kimwe, ibindi byarashwe ntibiramenyekana neza inkomoko n’intego yabyo, gusa Karine Jean-Pierre, umuvuguzi w’ibiro bya perezida wa Amerika, yavuze ko nta kimenyetso cyerekana ko bifitanye isano n’aba ’alliens’ cyangwa se iyindi mibumbe yo mu isanzure.

Abategetsi ba Amerika ntibashidikanya ko iki gipurizo kigendera hejuru cyane cyavuye mu Bushinwa cyoherejwe gukora ubutasi, ibyo Ubushinwa bwahakanye.

Ubushinwa nabwo bwatangaje ko Amerika yagurukije ibipurizo mu kirere cyabwo inshuro zirenga 10 mu mwaka ushize, ibyo Amerika nayo yahise ihakana.

Kuva haraswa igipurizo cya mbere, indege z’intamabara za Amerika zarashe ibindi bintu bitatu – hejuru ya Alaska, Yukon muri Canada, na Lake Huron ku mupaka wa Canada na Amerika.

I Lake Huron misile ya mbere y’indege y’intambara yahushije icyo kintu iturikira ahantu hatatangajwe, nk’uko ibinyamakuru muri Amerika bibitangaza. Iya kabiri niyo yagishwanyuje.

Misile imwe y’izi ndege z’intambara ifite agaciro ka $400,000 (arenga miliyoni 430 Frw).

Abategetsi ba Amerika bavuga ko igipurizo cya mbere cyarashwe cyari gifite ubunini nk’ubw’imodoka za bus eshatu.

Naho ibindi byarashwe nyuma byari bito ndetse byashoboraga kugora abapilote b’indege z’intambara kubihamya.

Ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika Antony Blinken ashobora guhura na mugenzi we w’Ubushinwa, Wang Yi, muri iki cyumweru mu nama ku mutekano i Munich mu Budage, nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru muri Amerika.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo