Ibyo wamenya kuri Aurus, Limousine nshya ya Vladimir Putin

Ubwo yarahiriraga ‘Mandat’ nshya ya 4 amaze ayobora Uburusiya, Vladimir Putin yagendeye mu modoka yo mu bwoko bwa Limousine y’umutamenwa yakorewe mu Burusiya.

Ku itariki 7 Gicurasi 2018 nibwo bwa mbere Putin yayigendeyemo ubwo yarahiriraga kuyobora ‘Mandat’ nshya. Bitegenyijwe ko iyi modoka izamurikirwa rubanda mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka.

Ifite ishusho nkiya Limousine za Rolls Royce Phantom cyangwa Rolls Royce Ghost zikorerwa mu Bwongereza. Ntibasha gutoborwa n’amasasu (Bulletproof).

Nyuma yo kuyigendamo ku munsi w’irahira rye, Dmitry Peskov umuvugizi wa Putin yatangaje ko yayishimiye cyane kandi ariyo azajya akoreshwa mu ngendo zo mu minsi izaza.

Minisiteri y’Ubucuruzi yatangarije Rossiya 24 ko umwaka wa 2018 uzarangira hamaze gukorwa imodoka 16 zisa nkiyo Perezida Putin yagendeyemo ku munsi w’irahira rye.

Imbuga nyinshi zandika ku bigendanye n’imodoka zemeza ko byatwaye miliyoni 192 z’amadorali ya Amerika (164 .717 .812. 691FRW) kugira ngo hakorwe igishushanyo cyayo ndetse inakorwe nubwo hari ibinyamakuru bitangaza ko yatanzweho agera kuri Miliyoni 200 z’amadorali ya Amerika. Ni umushinga watangiye mu mwaka wa 2012. Yabanje guhabwa izina rya KORTEZH ariko nyuma iza guhabwa izina rya AURUS bishanze gusobanura zahabu y’Uburusiya. AU ni impine ya Aurum, ijambo ry’ikilatini risonura Zahabu naho RUS rikaba impine y’Ubusiya.

Aurus niyo ihagarariye izindi modoka zizajya zitwara abayobozi bakuru b’Uburusiya. Hazakorwa nizindi zo mu bwoko bwa SUVs, sedans na vans. Uruganda rwa Russia’s Central Scientific Research Automobile and Automotive Engines Institute , Nami rwayikoze rutangaza ko mu mwaka utaha rushobora kuzaba rwamaze gukora mwene izi modoka zigera kuri 200 zifite igiciro kiri hagati ya $95.500 na $111.500 gusa ntihazwi neza umubare w’izo Leta izagumana kuko guhera umwaka utaha zizatangira no kugurishwa abantu basanzwe.

Kugeza ubu ibyinshi biyerekeye biracyari ibanga ariko niyo modoka ndende itwara umukuru w’igihugu ku isi kuko ireshya na metero 6.84. Ikoresha Moteri yo mu bwoko bwa 6.6 Liter V12 yakozwe ku bufasha bw’uruganda rwa Porsche .

Isumba DS 7 Crossback ya Emmanuel Macron uyobora Ubufaransa kuko iye ireshya na metero 4.57 . Isumba kandi Bentley State Limousine y’umwamikazi w’Ubwongereza ireshya na metero 6.22, igasumba Hongqi HQE L9 itwara Perezida w’Ubushinwa ireshya na metero 6.4. The Beast itwara Donald Trump yo ntiharamenyekana indeshyo yayo nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Challenges.

Mu nkuru yayo News Week yahaye umutwe ugira uti “VLADIMIR PUTIN’S NEW BULLETPROOF LIMO FLEET COST $192 MILLION AND RUSSIA WANTS TO SELL HUNDREDS OF THEM’ yo ku wa 8 Gicurasi 2018 yatangaje ko Limousine Putin agendamo ipima toni 6. Niyo modoka ya mbere ikorewe mu Burusiya itwara umukuru w’igihugu kuva muri 1991 nyuma ya ZIL-41047 yagenderwagamo na Mikhail Gorbachev wahoze ayobora icyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti.

Boris Yeltsin, Putin na Dmitry Medvedev bakurikiyeho bakunze kugendera mu modoka zikorerwa mu Budage zo mu bwoko bwa Mercedes Benz. Mu gihe cyashize Putin yakunze kugendera muri Mercedes S600 Pullman limousine nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Maxim.

Ikinyamakuru Maxim gitangaza ko nubwo ibyinshi biyerekeye bitaratangazwa ariko ngo irimo ikoranabuhanga rihambaye, intwaro ziremereye , itumanaho ryo ku rwego rwo hejuru ndetse n’ubuvuzi bw’ibanze nkuko bijya kumera neza nko ku modoka itwara Trump yitwa The Beast yanahoze itwara Barack Obama.

Bimwe mu byerekeye, Aurus, Limousine nshya Putin azajya agenderamo

Inkuru bijyanye:

Uko byagenze ngo Putin ahinduke umutegetsi ufite igitinyiro mu isi

Ibidasanzwe bigize imodoka Perezida Trump agendamo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo