Ibyo wamenya ku ntwaro ya Patriot irinda za misile US igiye guha Ukraine

Ukraine izahabwa intwaro zigezweho zikorerwa muri Amerika zo kwirinda ibitero bya misile zizwi nka ‘Patriot defence missile system’ mu kwirinda ibitero bya misile na drones by’Uburusiya, nk’uko White House yabyemeje mu rugendo rwa Perezida Volodymyr Zelensky i Washington kuwa gatatu.

Kuva iyi ntambara yatangira muri Gashyantare, Ukraine yohererejwe intwaro nyinshi z’ubwirinzi bwo mu kirere – kuva ku zitwarwa mu maboko zizwi nka Stinger zirasira misile ku rutugu rw’umuntu, kugera ku ziteye imbere zikoresheje radar n’izindi.

Patriots ni indi ntambwe muri iyo nzira – ishobora kuzananiza Moscow.

Ntabwo ari igisubizo cy’intamabra, ariko zifite ubushobozi buhambaye kandi zirahenze. Uburyo bumwe bwo kurashisha misile za Patriot bugura asaga miliyoni $3 – inshuro eshatu z’agaciro k’intwaro ya NASAMS (National Advanced Surface-to-Air Missile System) imaze ibyumweru byinshi ikoreshwa muri Ukraine.

Mu itangazo, White House yavuze ko iyo ntwaro ya Patriot missile, “izaba igikoresho gikomeye mu kurinda ibikorwaremezo n’abaturage ba Ukraine ibitero bya kinyamaswa by’Uburusiya .”

Patriots zakoreshejwe muri Iraq kuri misile za Scud z’Uburusiya mu ntambara ya mbere yo mu kigobe cy’abarabu ariko zakomeje kuvugururwa hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho.

Ziza muri za ‘batiri’ (batteries) zifite ‘command centre’, radar ireba misile z’umwanzi zije, hamwe n’imbunda irasa izo misile ngo zijye gushwanyuza iz’umwanzi zije.

Ziraswa ku ntera iri hagati ya 40km na 160km, bitewe n’ubwoko bwa misile irashwe. Kandi ziri mu byo bita “ubwirinzi ku ntego”: muri rusanze zakorewe kurinda ahantu runaka nk’imijyi cyangwa ibikorwa remezo by’ingenzi – mu yandi magamba ibintu by’agaciro.

Itangazo rya Amerika riravuga ku ntwaro imwe igizwe na radar, control system, n’imbunda zirasa za misile.

Ishobora gushyirwa ahantu hari ikintu cy’agaciro cyangwa umujyi w’ingenzi mu kuwurinda kurushaho. Ntituzamenya aho ari ho, kuko iyo zihawe Ukraine zihinduka izayo zigakoreshwa n’igisirikare cyayo.

Nta ngabo za Amerika cyangwa iza NATO zishobora gukoresha iyi ntwaro muri Ukraine, bivuze ko hagomba kuba guhugura ingabo za Ukraine kimwe no ku zindi ntwaro ibihugu by’iburengerazuba biha Ukraine – kandi ayo mahugurwa abera hanze ya Ukraine.

Birashoboka ko ayo mahugurwa ashobora kuba yaratangiye, kandi Amerika yavuze ko muri Mutarama(1) izagurira ibikorwa byo guhugura ingabo za Ukraine mu Budage.

Moscow yavuze ko imigambi yose yo kugerageza kohereza Patriots ari “ubushotoranyi” no gukomeza kwijandika muri iyi ntambara kwa Amerika

Uburusiya buvuga ko misile nka ziriya zizahinduka icyo bwise “ibyo kwibasirwa byemewe” ku bitero bya misile zabwo, ibyo abategetsi b’Uburusiya bavuze na mbere muri iyi ntambara.

Guha Ukraine izi ntwaro zihenze kandi zigezweho ni ikimenyetso ko Washington ikomeje gufasha Ukraine ibishoboka mu kwirwanaho.

Kuba Iran ifasha Uburusiya mu kubuha drones hamwe n’izindi ntwaro nk’uko bikekwa nabyo biteye impungenge ko iyi ntambara ari ngari kurusha uko iboneka.

Gusa umusaruro uzatangwa n’intwaro ya Patriot kugeza ubu biragoye kuwemeza.

Nta kabuza ko izongera ingufu mu kwirinda, ariko izizatangwa n’uburyo zihenze bisobanuye ko ari nkeya.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo