Ibipurizo by’Uburusiya byatahuwe hejuru ya Kyiv mu bitero bishya kuri Ukraine

Igisirikare cya Ukraine cyavuze ko Uburusiya bwarashe ibisasu 36 bya misile zo mu bwoko bwa ’cruise missile’ mu masaha ya kare yo kuri uyu wa kane, nyuma y’umunsi umwe ibipurizo bitandatu bisa nk’ibitahura za radar bibonywe mu kirere cy’umurwa mukuru Kyiv.

Abategetsi bavuze ko izo misile zarasiwe ku butaka no mu nyanja kandi ko zishe umugore ndetse zikarasa no ku bikorwa-remezo by’ingenzi cyane.

Ukraine yavuze ko habayeho impinduka mu mayeri y’Uburusiya, mu gisa nko gukomoza kuri ibyo bipurizo byatahuwe hejuru ya Kyiv.

Igisirikare cya Ukraine cyavuze ko cyarashe byinshi muri ibyo bipurizo cyikabihanura, cyongeraho ko byasunikwaga n’ingufu z’umuyaga.

Amafoto arimo guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko ibyo bipurizo bikozwe mu buryo budahambaye, butahura za radar.

Mu minsi ya vuba aha ishize, ibipurizo biriho uburyo bubona za radar byanatahuwe mu kirere cyo mu karere ka Dnipropetrovsk ko mu burasirazuba.

Yurii Ihnat, umuvugizi w’igisirikare cya Ukraine kirwanira mu kirere, yagize ati: "Ibi bintu bishobora kuba bitwaye ibyuma bitahura za radar ndetse [bitwaye] n’ibikoresho runaka by’ubutasi.

"Ibipurizo byoherejwe gutahura no guca intege ingabo zacu zirwanira mu kirere".

Mu gihe cya vuba aha gishize, ibipurizo bigendera ku butumburuke bwo hejuru cyane byateje ubushyamirane muri Amerika no muri Ukraine.

No muri iki cyumweru, igihugu cya Romania cyagabye mu buryo bw’igitaraganya indege z’intambara zacyo ubwo ikintu gisa nk’igipurizo cyiga ku mihindagurikire y’ikirere cyatahurwaga ku butumburuke bwa metero 3,350. Igihugu cya Moldova cyafunze ikirere cyacyo mu gihe gito kubera icyo kintu kitamenyekanye icyo ari cyo cyari cyagaragaye.

Ibipurizo biboneka nk’inyongera kuri za misile n’indege ntoya zitarimo umupilote (zizwi nka drone) zihendutse, zakorewe muri Iran, Uburusiya busanzwe bukoresha mu kirere cya Ukraine.

Ni mu gihe umwaka umwe uri hafi gushira kuva Uburusiya butangiye kugaba igitero kuri Ukraine.

Ibi bipurizo bishobora gutera urujijo uburyo bw’ubwirinzi bw’ikirere bwa radar ndetse bukaba bwashuka igisirikare cya Ukraine kikagaba igitero gihenze cyane cya misile ziraswa mu kirere zirasiwe ku butaka, zaba zirashwe ku bizwi nk’"ibintu bitari byo" (bitari ibyatekerezwaga).

Kubera ingano y’ibi bipurizo n’umuvuduko wabyo, umuvugizi w’igisirikare cya Ukraine kirwanira mu kirere yavuze ko radar ya Ukraine yashoboye gutahura neza ibyo bintu ndetse, nibura inshuro ebyiri, iki gisirikare gishobora kubihanura gikoresheje amasasu asanzwe aho gupfusha ubusa ibisasu bya misile.

Ariko ibyo bipurizo bishobora no gukoreshwa nk’imitego. Ukraine buri gihe igenzura ikirere ishakisha indege z’Uburusiya na za misile zabwo ikoresheje za radar ziri ku butaka.

Igisirikare cya Ukraine cyavuze ko ibyo bipurizo byari bifite ibyuma bitahura za radar, bishobora gushuka indege z’ubwirinzi za Ukraine zikabikurikira zishaka kumenya ibyo ari byo.

Mu gutuma ubwirinzi bwa misile bwa Ukraine bugira "akazi kenshi cyane" gashoboka, ibyo bipurizo bishobora guhita bituma indege z’intambara z’Uburusiya, za misile na drone, bishobora kurasa ku hantu hatandukanye muri Ukraine, muri rusange nta mbogamizi bihuye na zo.

Intego ni ugutahura uko za radar za Ukraine zimeze, izo ziba zirimo "kugaragaza" uko ibyo bipurizo bimeze. Ibipurizo, bigurukira mu miyaga yo ku butumburuke bwo hejuru, bishobora kugaragara nkaho ari indege za nyazo z’intambara z’Uburusiya cyangwa za kajugujugu, bigatuma ubwirinzi bwa Ukraine bubirasaho.

Inzobere ku gisirikare y’Umurusiya Andrei Klintsevich yavuze ko Uburusiya burimo gukoresha amayeri nk’ayo mu kurinda iteme ryo ku bunigo bwa Kerch ribuhuza n’umwigimbakirwa wa Crimea kugira ngo ritagabwaho igitero.

Imitego ihambaye kurushaho yagiye ikoreshwa mu ntambara zo mu gihe cyashize mu guteza urujijo ku bwirinzi bwo mu kirere.

Bitangazwa ko Israel yakoresheje iyo mitego mu gushuka za misile za Syria zirasa mu kirere zirasiwe ku butaka, mu ntambara yo mu kibaya cya Bekaa mu mwaka wa 1982.

Binatangazwa ko Amerika na yo yakoresheje ubwo buryo mu masaha ya mbere y’igitero cya gisirikare cyiswe ’Operation Desert Storm’, muri Iraq, mu mwaka wa 1991.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo