Elon Musk yarangije kugura Twitter kuri miliyari $44

Umugabo wa mbere ukize cyane ku isi, Elon Musk, yamaze kugura kompanyi y’urubuga nkoranyambaga rwa Twitter kuri miliyari 44 z’amadolari y’Amerika, nkuko bivugwa n’ibitangazamakuru byo muri Amerika n’umushoramari muri iyo kompanyi.

Yanditse kuri Twitter ko "inyoni irekuwe", mu gisa nko kuvuga ko amasezerano y’ubugure yasojwe.

Abayobozi bamwe bo ku rwego rwo hejuru muri Twitter, barimo n’umukuru w’iyi kompanyi Parag Agrawal, amakuru avuga ko birukanwe.

Ibi bisoje ikibazo cyari kimaze amezi cyari cyaratumye Twitter ijya mu rukiko ishaka ko uyu muherwe utunze za miliyari z’amadolari akurikiza amasezerano y’ubugure yari yagerageje kwikuramo.

Twitter ntiremeza uko kugurwa, ariko uwashoye imari mbere muri Twitter yabwiye BBC ko amasezerano y’ubugure yamaze kugerwaho.

Musk, uvuga ko aharanira "gutanga ibitekerezo byose uko byakabaye nta gikuweho", yagiye anenga uburyo bwa Twitter bwo guconshora cyangwa gukora ubugororangingo bw’ibitekerezo.

Inkuru yo kugura Twitter kwe irakirwa mu buryo butandukanye n’abakoresha uru rubuga ndetse n’abakozi b’iyi kompanyi.

Abantu benshi bo muri Amerika b’ibitekerezo bya politiki byo mu murongo w’ubuhezanguni mu gukomera ku bya kera barishimira ko Agrawal avuye ku mwanya w’umuyobozi mukuru wa Twitter.

Abo babona Agrawal, na Jack Dorsey wamubanjirije kuri uwo mwanya, nk’abemera ibitekerezo bitandukanye n’ibyabo, barimo kugabanya ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

Banavuga ko ku buyobozi bw’abo bombi, Twitter yanize ibitekerezo by’abantu bakomeye ku bya kera badashaka impinduka - ikirego Twitter yahakanye.

Agrawal, n’umuyobozi mukuru ushizwe imari Ned Segal hamwe n’umuyobozi mukuru wo mu rwego rw’amategeko n’igenamigambi Vijaya Gadde, ntibakiri abakozi b’iyi kompanyi, nkuko amakuru yo mu bitangazamakuru byo muri Amerika abivuga.

Agrawal na Segal baherekejwe basohorwa mu biro bikuru bya Twitter mu mujyi wa San Francisco muri leta ya California nyuma yuko ayo masezerano yari amaze kugerwaho, nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Biz Stone, umwe mu bashinze Twitter, yashimiye Agrawal, Segal na Gadde ku "musanzu" wabo muri Twitter.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo