Ba nyiri Instagram na YouTube barezwe kubaka ’imashini zigira abantu imbata’

Kompanyi z’imbuga nkoranyambaga za mbere nini cyane ku isi zashinjwe gushyiraho “imashini zigira abantu imbata” (bazikoresha nta kwigarura), mu rubanza rwanditse amateka rwatangiye ku wa mbere muri leta ya California muri Amerika, rusuzuma ingaruka ku buzima bwo mu mutwe ziterwa na Instagram na YouTube.

Mu ngingo yatanze imbere y’umucamanza Carolyn B. Kuhl wo mu rukiko rukuru rwa ‘Los Angeles Superior Court’ n’imbere y’inteko iburanisha, umunyamategeko Mark Lanier yavuze ko umukiriya we, w’igitsina gore, wahawe izina "K.G.M.", yagize ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bivuye ku kugirwa imbata n’imbuga nkoranyambaga.

Lanier yagize ati: “Izi kompanyi zubatse imashini zigamije kugira imbata ubwonko bw’abana, kandi zabikoze ku bushake.”

Abanyamategeko bunganira Meta – kompanyi ifite imbuga zirimo na Instagram – na YouTube babwiye inteko iburanisha ko kugirwa imbata kwa K.G.M. kwatewe n’ibindi bibazo byo mu buzima bwe, ko bitatewe n’uburangare bw’izo kompanyi.

BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko mu byumweru byinshi biri imbere, hazumvwa ubuhamya bw’inzobere, abo mu miryango y’abana bapfuye, hamwe n’ubuhamya bwa Mark Zuckerberg, nyiri Meta, ubwa Adam Mosseri, umukuru wa Instagram, n’ubwa Neal Mohan, umuyobozi nshingwabikorwa wa YouTube.

Inteko iburanisha yitezwe kumva ubuhamya bw’abahoze ari abakozi ba Meta bivanye mu kazi bagatangaza amakuru bavuga ko ajyanye n’imikorere mibi iteza ikibazo mu bana, cyo kugirwa imbata n’imbuga nkoranyambaga.

Umwanzuro uzafatwa muri uru rubanza ushobora gutanga igipimo cy’indishyi z’amafaranga gishobora kugenderwaho no mu manza zibarirwa mu bihumbi zatanzwe n’abandi bareze, imiryango yabo, abashinjacyaha, n’amashuri yo mu turere two mu bice binyuranye muri Amerika.

Iburanisha ryo ku wa mbere ryabaye mu gihe abantu bagera hafi ku 100 bari bakurikiye urubanza mu rukiko, barimo n’ababyeyi bemeza ko abana babo bapfuye bitewe n’amahitamo izo kompanyi zakoze ku miterere y’uburyo bwazo buhitiramo umuntu ibyo abona ku mbuga nkoranyambaga hashingiwe ku byo akunze kureba (uburyo buzwi nka ‘algorithms’), imenyeshabutumwa (notifications), n’ubundi buryo bw’izo kompanyi.

Izo kompanyi zishimangira kandi ko, nkuko amategeko y’igihugu abiteganya, zitagomba kubazwa ibizitangazwaho by’izindi mbuga.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo