Ikoranabuhanga

AI ishobora gusimbura imirimo miliyoni 300

Artificial Intelligence (AI) ishobora gusimbura abakozi bahoraho miliyoni 300, nk’uko bivugwa na raporo ya banki y’ishoramari ya Goldman. AI – ubuhanga bwo guha imikorere ya za mudasobwa ubushobozi bwo kwigana ubwenge bw’umuntu – bushobora gusimbura kimwe cya gatatu cy’imirimo i Burayi no muri Amerika, nk’uko iyo raporo ibivuga. Ivuga ariko ko ibi...

GPT-4: Menya iby’iyi ’version’ nshya ya ’artificial intelligence’

ChatGPT yari imaze kumenywa nk’imwe muri za robot za artificial intelligence (AI) zikomeye ku isi, ariko abayikoresha ntibashoboraga kuyiha amabwiriza cyangwa kuyibaza ibibazo utabanje kuyandikira. Ariko ubu, ubwoko (version) bushya bw’iyi chatbot (robot yandika) bugeze ku rundi rwego: gutunganya n’amashusho. Ibi bifatwa n’inzobere nk’intambwe...

Uburusiya bugiye gushyira intwaro kirimbuzi muri Belarus

Perezida Vladimir Putin yavuze ko Uburusiya buzashyira muri Belarus intwaro kirimbuzi zikoreshwa ku rugamba, zizwi nka ’tactical nuclear weapons’. Perezida Putin yavuze ko iki cyemezo kitazahonyora amasezerano ku kutongera intwaro kirimbuzi ndetse akigereranya no kuba Amerika yarashyize intwaro kirimbuzi i Burayi, nkuko byatangajwe...

US, UK na Australia byemeranyijwe ku mushinga w’amato y’intambara akoreshwa n’ingufu za nikleyeri

Abategetsi b’Amerika, Ubwongereza na Australia batangaje andi makuru mashya kuri gahunda yabo yo gukora amato (ubwato) y’intambara agendera munsi y’inyanja yo ku rundi rwego rugezweho akoreshwa n’ingufu za nikleyeri. Bijyanye n’iyi gahunda y’amasezerano azwi nka AUKUS (impine ya Australia, UK na US), Australia izabona mbere na mbere amato nibura...

Ibipurizo by’Uburusiya byatahuwe hejuru ya Kyiv mu bitero bishya kuri Ukraine

Igisirikare cya Ukraine cyavuze ko Uburusiya bwarashe ibisasu 36 bya misile zo mu bwoko bwa ’cruise missile’ mu masaha ya kare yo kuri uyu wa kane, nyuma y’umunsi umwe ibipurizo bitandatu bisa nk’ibitahura za radar bibonywe mu kirere cy’umurwa mukuru Kyiv. Abategetsi bavuze ko izo misile zarasiwe ku butaka no mu nyanja kandi ko zishe umugore...

Ibyuma bifata amakuru bya cya gipurizo cy’Ubushinwa byakuwe mu nyanja - US

Utwuma dufata amakuru (sensors) twari ku gipurizo cy’Ubushinwa bikekwa ko ari icy’ubutasi cyarashwe, twabonetse mu nyanja ya Atalantic, nk’uko igisirikare cya Amerika kibitangaza. Abakora ibikorwa byo gushakisha “babonye ibisigazwa byinshi, birimo udukoresho dufata amakuru n’utundi tw’ikoranabuhanga”, nk’uko igisirikare cya Amerika kibivuga. Ikigo...

Ubushinwa buvuga ko ibipurizo by’Amerika byavogereye ikirere cyabwo inshuro nibura 10

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa ivuga ko Amerika yagurukije ibipurizo mu kirere cyabwo inshuro zirenga 10 mu mwaka ushize. Iki kirego cy’Ubushinwa kije nyuma yuko ku itariki ya 4 y’uku kwezi kwa kabiri, Amerika ihanuye igicyekwa ko ari igipurizo gikora ubutasi cyari hejuru mu kirere cyayo, Ubushinwa bukavuga ko cyari igipurizo cya...

US yarashe ikigendajuru kitazwi icyo ari cyo hejuru y’ubutaka bwayo

Perezida Joe Biden wa Amerika yategetse indege y’intambara kurasa “ikigendajuru cyo hejuru cyane” kitazwi neza icyo ari cyo, kuko cyari “giteje akaga” indege za gisivile. Umuvugizi w’ibiro bya perezida wa Amerika, John Kirby, yavuze ko icyo kintu kitarimo umuntu cyari “gifite ubunini bw’imodoka ntoya”. John Kirby yavuze ko intego n’inkomoko y’icyo...

Ibipurizo by’Ubushinwa byageze ku migabane itanu - Amerika

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemera ko igipurizo cy’Ubushinwa bikekwa ko ari icy’ubutasi cyarasiwe hejuru y’ikirere cyayo cyari mu mugambi munini wageze ku migabane itanu. Umukuru w’ububanyi n’amahanga bwa Amerika Antony Blinken yagize ati: “Amerika siyo yonyine yari igambiriwe muri uyu mugambi mugari.” Yongeraho ko Amerika yasangije ibihumbi...

US yarashe misile ku gipurizo ‘cy‘ubutasi’ cy’Ubushinwa hejuru ya Atlantic

Leta zunze ubumwe za Amerika zarashe igipurizo cy’Ubushinwa zivuga ko kimaze iminsi gikora ubutasi ku bigo bya gisirikare ahatandukanye muri Amerika. Minisiteri y’ingabo yemeje ko indege z‘intambara zayo zarashe iki gipurizo kiri hejuru y’amazi ya Amerika. Nyuma, minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa yavuze ko “ibabajwe cyane kandi yamaganye...

0 | 10 | 20 | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | ... | 160