Yafatanywe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ruhimbano amaranye imyaka 11

Polisi y’u Rwanda yatanze umuburo ku bantu bishora mu bikorwa byo gukora inyandiko mpimbano zirimo uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga n’abazi ko bazitunze ko bidatinze bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera hatitawe ku gihe gishize zikozwe cyangwa bamaze bazikoresha.

Ni nyuma y’aho kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 8 Ugushyingo, hafashwe abantu babiri bakurikiranyweho kuba barumvikanye mu mugambi wo gukora uruhushya rwa burundu rwo gutwara ikinyabiziga rw’uruhimbano.

Icyaha bacyekwaho cyakozwe mu mwaka wa 2011, ubwo umwe muri bo wari umukozi w’ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga rikorera mu Karere ka Rubavu yageragezaga gufasha umwe mu banyeshuri kuba yabona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’urwiganano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko abacyekwaho iki cyaha, batahuwe ubwo uwahawe uruhushya rw’uruhimbano ari we Turahirwa Phocas w’imyaka 42 y’amavuko, yageragezaga kurwongeresha igihe nyuma y’uko rwari rumaze guta agaciro.

Yagize ati:”Ubwo Turahirwa yasabaga ishami rishinzwe gutanga ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga ko uruhushya rwe rwarangije igihe rwakongererwa agaciro, byaje kugaragara ko urwo ruhushya yasabiraga kongererwa agaciro rwari rwaratanzwe mu mwaka wa 2011, ari uruhimbano. Nta kindi cyari gukurikiraho uretse guhita afatwa agashyikirizwa ubutabera.”

Yakomeje avuga ko ipererezary’ibanze, ryaje kugaragaza ko kugira ngo abone ruriya ruhushya rw’uruhimbano, Turahirwa yari yashyizwe ku rutonde rw’abagombaga gukora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga nyuma y’uko Polisi yari yamaze kurwemeza.

Ati:” Byaje kugaragara ko ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga ari ryo ryafashe urutonde rw’abari bemerewe gukora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga cy’impushya za burundu, risibaho umwe mu bari kuri urwo rutonde mu mwanya we handikwaho Turahirwa utarigeze yisanga mu bakora ikizamini.”

CP Kabera yakomeje avuga ati:” Hanyuma nibwo Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ryakoresheje ikizamini ku itariki ya 2 mu kwezi kwa Gashyantare 2012, mu gihe uruhushya rwa Turahirwa rutagaragara ku rutonde rw’abakoreye uruhushya mu buryo bwemewe n’amategeko rugaragaza ko rwatanzwe ku itariki ya 2 Gashyantare 2011, igihe cy’umwaka wose mbere y’uko ikizamini gikorwa.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda kandi yagaragaje ko kugira ngo izina rye ryongerwe kuri urwo rutonde yishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 ya ruswa.

Aha yatanze umuburo agira ati:”Hatitawe ku gihe icyaha cyakorewe cyose, igihe bizamenyekanira, yaba ari wowe ugendera ku ruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rw’urwiganano warukoresheje hamwe n’uwabigufashijemo wese muzakurikiranwa n’amategeko.”

Yavuze kandi ko ibi bikorwa binyuranyije n’amategeko bikorwa n’amwe mu mashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga ari bimwe mu bishobora guteza impanuka zo mu muhanda no kuhatakariza ubuzima bitewe n’uko bene aba bashoferi baba badafite ubumenyi ku mategeko n’amabwiriza yo gukoresha umuhanda.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo