Yafatanywe uruhushya ruhimbano agiye gusuzumisha imodoka

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abatwara ibinyabiziga badafite uruhushya rubibemerera n’abagendera ku ruhushya rw’uruhimbano ko biri mu biteza impanuka zo mu muhanda zihitana ubuzima bwa benshi zikangiza n’ibikorwaremezo.

Ni nyuma y’aho kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Mutarama, mu kigo gisuzuma imiterere y’ibinyabiziga giherereye i Remera mu Karere ka Gasabo, hafatiwe uwitwa Minani Samuel ufite imyaka 39, wari ufite uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga rw’uruhimbano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko yafashwe ubwo yari agiye gusuzumisha ubuziranenge bw’ikinyabiziga.

Yagize ati: “Yafashwe ku isaha ya saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere ubwo yari aje gusuzumisha ubuziranenge bw’ikamyo yo mu bwoko bwa Volvo atwara, bimaze kugaragara ko uruhushya agenderaho rumwemerera gutwara imodoka zo ku rwego A, B, C, D na E rwatangiwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ari uruhimbano kandi rudahuje amazina yombi n’ayo ku ndangamuntu ye.”

Ubwo yafatwaga, Minani yiyemereye ko atigeze akora ikizamini ngo ahabwe uru ruhushya rwanditse ku izina rya Amani, ahubwo ko yaruguze muri Congo mu mwaka wa 2021 yishyuye amadorali y’Amerika 200 ($200).

CP Kabera yagiriye inama umuntu wese wifuza gutwara ikinyabiziga, kunyura mu nzira ziteganywa n’amategeko mu rwego rwo kwirinda ingaruka zose ziterwa no gushaka kunyura mu nzira z’ubusamo.

Ati:”Inama tugira uwo ari we wese ushaka kuba umushoferi ni uko yafata igihe, akabanza akiga amategeko agenga umuhanda n’uburyo bwo kuwugendamo, akabona uruhushya rw’agateganyo, agakomeza akiga neza ikinyabiziga akamenya kugitwara, akiyandikisha agakorera uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga akarutsindira. Indi nzira iyo ari yo yose irenze kuri izo, ntiyemewe kandi irahanirwa.”

Ingingo ya 276 yo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko, Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenga miliyoni 5 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo