Yafatanywe magendu y’amabaro 63 y’imyenda ya caguwa

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage bakomeje kugira uruhare mu kurwanya ibyaha, batanga amakuru atuma bimwe bikumirwa bitaraba, ibindi bigakurikiranwa mu maguru mashya; ababigizemo uruhare bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP), Bonaventure Twizere Karekezi, yabigarutseho nyuma y’uko mu murenge wa Mudende wo mu Karere ka Rubavu, ibikorwa bya Polisi byo mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama, byafatiwemo magendu ingana n’amabaro 63 y’imyenda ya caguwa, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bo muri ako gace.

SP Karekezi yagize ati: “Mu bikorwa byateguwe hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage, magendu ingana n’amabalo 63 y’imyenda ya caguwa yafatiwe mu rugo rw’umugabo w’imyaka 43, utuye mu mudugudu wa Gahenerezo, akagari ka Rungu mu murenge wa Mudende, ariko akaba afite undi yakoreraga akamuhemba.”

Amakuru yatanzwe n’abaturage avuga ko nyir’iyi myenda usanzwe uzwiho gucuruza magendu, yazaga kuyifata muri urwo rugo, akayipakira mu modoka ye yo mu bwoko bwa Fuso, hejuru yayo akarenzaho ibitunguru, akajya kuyiranguza mu Mujyi wa Kigali.

Ubwo yari amaze gufatanwa iyi myenda, uwo mugabo yemeye ko hari ikipe y’abandi bantu bajyanaga kuyirangura, bayitumwe n’uwo mucuruzi ubaha amafaranga ari na we nyirayo, nyuma yo kuyigeza mu rugo rwe, ari naho yabikwaga mbere y’uko aza kuyitwara, buri umwe akamuhemba ibihumbi 50Frw, kandi ko ari inshuro ya kabiri bari bahawe iki kiraka.

SP Karekezi yashimiye byimazeyo abaturage bakomeje kugira uruhare mu kwicungira umutekano batangira amakuru ku gihe ku byawuhungabanya, aboneraho gukangurira n’abandi kujya batungira agatoki inzego z’umutekano, abacuruza magendu n’ibiyobyabwenge cyane muri kariya karere gakunze kwifashishwa nk’icyambu cyabyo.

Yaburiye abakoreshwa mu gutunda magendu n’ibicuruzwa bitemewe babivanye mu bihugu duhana imbibi no kubikwirakwiza mu gihugu, ko babicikaho kuko na bo bafatwa nk’abafatanyacyaha.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Gisenyi ngo akorerwe dosiye mu gihe iperereza rikomeje ngo na nyir’imyenda afatwe.

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo