Polisi y’u Rwanda yatanze umuburo ku batwara ibinyabiziga banyweye ibisindisha nk’imwe mu mpamvu ikunze gutera impanuka zo mu muhanda zitwara ubuzima bw’abantu zikangiza n’ibikorwaremezo.
Ni nyuma y’aho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Mutarama, mu kigo gishinzwe gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga giherereye mu Karere ka Rwamagana, hafatiwe uwitwa Niyoyita Roger wagaragaye yasinze ubwo yari aje gusuzumisha imodoka yo mu bwoko bwa Dyna RAE 638 N.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko yafashwe nyuma y’uko bamupimye bagasanga yari atwaye imodoka yafashe ku bisembuye.
Yagize ati: "Ubwo yazaga gusuzumisha ubuziranenge bw’imodoka asanzwe atwara yo mu bwoko bwa Dyna agacyekwaho kuba yanyweye ibisindisha, abapolisi bamupimye basanga afite igipimo cya alukoro mu maraso ye ingana na 2.24 ahita afatwa n’imodoka ye irafungwa."
SP Twizeyimana yihanangirije abatwara ibinyabiziga basinze avuga ko ari kimwe mu by’ibanze bitera impanuka kandi ko batazihanganirwa.
Ati: "Bihora bivugwa bikanasubirwamo kenshi ariko abantu bakomeje kubirengaho. Abantu batwara ibinyabiziga banyoye inzoga babyitege ko bazafatwa kandi bagahanwa kuko ni impamvu ikomeye iteza impanuka zo mu muhanda zigahitana benshi."
Yavuze ko kunywa inzoga bitabujijwe ariko ko nta we ugomba gutwara imodoka igihe yafashe ku bisindisha, asaba abaturage kujya batanga amakuru Ku bo bacyetse mu rwego rwo kwirinda impanuka ziterwa n’ubusinzi.