Yafashwe agerageza guha umupolisi ruswa

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga mu kigo cy’i Remera mu karere ka Gasabo, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Gashyantare, hafatiwe
umushoferi washakaga gutanga ruswa ngo bamuhe icyemezo cy’ubuziranenge atujuje ibisabwa.

Nyirishema Jean Paul, ubwo yari aje gusuzumisha ubuziranenge bw’ikamyo atwara, yahereje umupolisi ibihumbi 45Frw ngo yemererwe guhabwa icyemezo cy’ubuziranenge hirengagijwe amakosa ya mekanike y’imodoka ye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko Nyirishema yafashwe ubwo yari azanye ikamyo atwara ngo ikorerwe isuzuma ry’ubuziranenge.

Yagize ati:" Aho kugira ngo akurikize ibisabwa, ahubwo yihutiye gushaka gutanga ruswa ngo amakosa y’imodoka ye yirengagizwe bityo abashe guhabwa icyemezo cy’ubuziranenge."

Nk’uko byagiye bigenda no ku bandi bagiye bagerageza ibikorwa nk’ibi, Nyirishema yahise afatirwa mu cyuho, ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo iperereza rikomeze ku cyaha akurikiranyweho.

Amwe mu makosa ikamyo ye yari yagaragaje mu igenzura rya mbere harimo kuba feri zidakora neza, gucika kwa shasi, kuvubura ibyotsi byinshi n’ayandi makosa.

CP Kabera yavuze ko uretse ko no kuba ikamyo ye igaragaza aya makosa atandukanye yatera ingaruka zikomeye zirimo impanuka zatwara ubuzima bwa benshi, gutanga ruswa ni icyaha kidashobora kwihanganirwa na gato.

Uwafashwe n’amafaranga yafatanywe yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo