Ku itariki 17 na 18 Ukuboza, 2025 Urwego rw’ Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze abantu batanu aribo; Mbabazi Winny, Niyigena Deborah, Murekatete Alice, Umutesi Salima Linda na Heradi Sefu Josue uzwi nka Prophet Joshua.
Aba bakaba bakurikiranweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu no kudasobanura inkomoko y’umutungo kuri Prophet Joshua.
RIB mu bihe bitandukanye yagiye yigisha ikanaburira abantu kureka ibikorwa bitesha agaciro amafaranga y’u Rwanda, aho wasangaga bamwe bayanyanyagiza mu gihe cy’ibirori, abandi n’abo ugasanga bayanyanyagiza mu buryo bwo kwerekana ubukungu bwabo hanyuma bakifata amashusho bakayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.
Iperereza kuri aba bafashwe rigaragaza ko bagiye bakoresha inoti z’amafaranga y’u Rwanda mu gutaka ‘gateaux’ n’indabo byo mu birori bitandukanye maze bakabyamamaza ku mbugankoranyambaga zabo zirimo TikTok, Instagram na YouTube.
Mu byaha bikorerwa ifaranga ry’Igihugu, habonekamo nicyo aba bakurikiranweho cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’igihugu mu ngingo ya 221 yo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iyo ukekwaho iki cyaha agihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000,000frw ariko atarenze 3,000,000frw.
Icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo cyiyongera kucyo Prophet Joshua aregwa giteganwa n’ingingo ya 9 ryerekeye kurwanya ruswa. Iki gihanishwa igifungo cy’ imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza aho yawubonye mu buryo bwemewe n’amategeko.
RIB irongera kuburira abantu bose bakora ibikorwa ibyo aribyo byose bigayisha cyangwa bitesha agaciro ifaranga ry’Igihugu haba mu buryo gutaka, kurimbisha (decoration) indabyo, gateaux, kwishimisha, n’ibindi kubireka kuko bihanwa n’amategeko.











/B_ART_COM>