Volkswagen iratangira guteranyiriza ku mugaragaro imodoka mu Rwanda

Nyuma y’igihe kinini abantu bategereje itangizwa ry’iteranyirizwa mu Rwanda
ry’imodoka z’uruganda rwa Volkswagen, kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Kamena 2018 nibwo ibi bikorwa bitangizwa ku mugaragaro.

Bizatangirizwa i Masoro mu gice cyahariwe inganda ahari ishami ry’uru ruganda mu Rwanda. New Times itangaza ko ari umuhango uzitabirwa na bamwe mu bayobozi bakuru muri Guverinoma ndetse n’abacuruzi bakomeye bo mu Rwanda.

Bivugwa ko ishami rya Volkswagen ryo muri Afurika y’Epfo ari naryo rikuru kuri uyu mugabane rizashora agera kuri miliyoni 20 z’amadorali ya Amerika mu bikorwa by’uru ruganda bizajya bikorerwa mu Rwanda.

Ishami ryo mu Rwanda rifite ubushobozi bwo guteranya imodoka zigera kuri 5000 ku mwaka. Ibi bikorwa bya Volkswagen bizatanga akazi ku bagera ku 1000. Mu Rwanda hazateranyirizwa imodoka zo mu bwoko bwa Hatchback Polo, Passat binashobotse na Teramont.

Muri Werurwe uyu mwaka nibwo umunyarwandakazi, Michaella Rugwizangoga yagizwe umuyobozi w’ibikorwa by’uru ruganda bizakorerwa mu Rwanda.

Kugeza ubu Volkswagen yamaze gufungura Kompanyi yemewe n’amategeko mu Rwanda yitwa ’Volkswagen Mobility Solutions Rwanda’.

Imibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, Rwanda Revenue Authority yo muri 2017 igaragaza ko byibura imodoka ziri hagati ya 7000 na 9000 arizo zitumizwa hanze y’u Rwanda buri mwaka. Zimwe muri izo modoka ziba zarakoze cyangwa zidafite garanti. Imodoka Volkswagen izajya iteranyiriza mu Rwanda zizajya ziba ari nshya kandi zifite na Garanti.

Ku bigendanye n’ibiciro by’izi modoka, Umuyobozi mukuru wa Volkswagen Group muri Afurika y’Epfo, Thomas Schaefer ari na we ukuriye ibikorwa by’uru ruganda muri Afurika, ubwo aheruka mu Rwanda yatangarije abanyamakuru ko bazabitangaza mu minsi iri imbere nibatangira kwamamaza serivisi zabo.

Schaefer yavuze ko icyabateye imbaraga zo kuza gukorera mu Rwanda harimo kuba hari imikorere myiza igaragazwa n’ ubukungu bwifashe neza, imikoreshereze y’ikoranabuhanga , imiyoborere myiza ndetse no kuba u Rwanda rutihanganira ruswa na busa.

Michaella Rugwizangoga ukuriye ibikorwa bya Volkswagen mu Rwanda

Bumwe mu bwoko buzajya buteranyirizwa mu Rwanda

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo