Uwabyaye impanga ku myaka 20 akava mu ishuri, arakebura abangavu ku ‘gusamara kwateye’

Yiteguraga gukora ikizamini cya Leta gisoza umwaka wa Gatatu w’icyiciro rusange (Ordinary Level/Tronc Commun) ariko inzozi yari afite zo gukurikirana mu mwaka wa kane ishami ry’Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima (MCB) zajemo kidobya nyuma y’uko atewe inda y’impanga.

Uwo ni Honorine Umutesi, ubu ufite imyaka 21, akaba umubyeyi w’abana babiri b’impanga bagiye kuzuza umwaka w’ubukure, abana n’ababyeyi be mu Mudugudu wa Rukereza, Akagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Mu buhamya Umutesi yasangije izubarirashe.rw dukesha iyi nkuru ubwo twamusuraga, yagaragaje inzira yanyuzemo ubwo yari ageze mu mwaka wa Gatatu mu kigo cy’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12YBE) giherereye mu gace atuyemo, aho yaje guterwa inda n’umusore bakundanaga ‘by’aba cherie’ bimuviramo guhita acikiriza amasomo.

Umutesi mu rusisiro atuyemo bamuhamagara ‘Mama Divine’; izina ry’umwe mu bana be, uyu mubyeyi asaba ko ubuhamya bwe bwabera abandi bakobwa aho bari hirya no hino mu gihugu isomo rikomeye, bagendera kure icyo yita ‘gusamara’, dore ikiganiro na Umutesi…

Kuri iyi myaka ufite watwaye inda ute?

Nyisama nari mfite imyaka 20, hari mu mwaka wa 2015, icyo gihe nari ngeze mu wa Gatatu segonderi; uwayinteye ntabwo anduta cyane, we afite 26, twari inshuti bisanzwe bimwe by’aba Cherie, nuko turaryamana aba arayinteye! Nyine ntabwo wamenya iby’abahungu, abahungu bafite inzira nyinshi bashobora kubicishamo; nanjye ntabwo nari nishimiye gutwara inda ariko byarantunguye.

Nk’umwana ukiri muto byakugendekeye gute ukimara kumenya ko utwite?

Numvise ijuru ringuyeho, mera nk’igicucu! Umuntu wa mbere nabibwiye ni wa muhungu, we yahise anyemeza uburyo ki nayikuramo ariko jye ndabyanga.

Ubwo ni iki cyakurikiyeho?

Nahise mva mu ishuri kubera ko nta kintu kizima cyari kikiri mu mutwe wanjye, negereye mama ndamubwira nti ‘ma, ndatwite!’ abonye amarira menshi nari mfite aranyihanganisha, inkuru igeze kuri papa we byaramurakaje cyane akajya ahora antoteza…!

Iyo nkuru yakiriwe ite mu rungano rwawe?

Eeh! mu rungano ni ho jye nagiriye ibibazo bikomeye cyane; bamwe twabanaga mu ishuri baragiye baramvuga, baramvuze birambabaza bituma mfata icyemezo cyo kuguma mu nzu, ubwo uwazaga kunsura wese ntiyambonaga narihishaga agasubirayo, nabaye mu nzu amezi abiri ndyama sinsinzire, ni n’aho nahereye ndeka ishuri, guhera ubwo si nongeye kurisubiramo!

Kugira ngo usohoke mu nzu byasabye izihe mbaraga?

Mama yaje kunsaba kujya kwipimisha kwa muganga ngo barebe uko umwana ameze mu nda, nageze kwa muganga mpurirayo n’undi mwana uri mu kigero cyanjye nuko mbona ko atari njye ufite ikibazo njyenyine, uwo mwana we yari yaramaze kwiyakira, yarampumurije nanjye mpita ngira agatima ko kubyakira.

Hejuru watubwiye ko papa wawe yagutotezaga, ubwo mwabanye mute mu mezi 9 yo gutwita?

Byari bikaze! Yahoraga anyita icyohe, byaramubabaje cyane hafi no kunyirukana mu rugo yahoraga avuga ko yabyaye nabi kandi ko namwambuye agaciro (…) gusa nyine yaje kubyakira kubera ko mama yamusabaga kwiyakira.

Uba wibarutse impanga, tubwire uko byagenze!

Byabanje kungora cyane, cyane, cyane! Mu minsi ya mbere byari urugamba rukaze; kubona amashereka ntibyari byoroshye, bose [abana] baririra icyarimwe nkabura uwo mpoza n’uwo ndeka ahubwo ugasanga nanjye mpise ndira ubundi bikaba intambara. Kubyara abana babiri nta n’umugabo ufite ukwitaho umunsi ku wundi nta we nabyifuriza! Nk’ubu iyo ngiye ahantu binsaba kubanza gushaka umuntu wo kuntwaza umwana umwe.

Ishuri ubu warisubiyemo?

Kubera abana babiri, nari naravuze ko nimbyara umwana umwe nzakomeza nuko mbonye babaye babiri ndavuga nti ‘nta bwo bose najya mbasiga na mama na we aba akeneye umwanya wo kujya gushaka ibyo atekera abandi’ nuko rero ndabyihorera, gusa nayimeje ko aba bana nibakura ari bwo nzasubira mu ishuri.

Kuba waratwise ukiri ku ntebe y’ishuri ubona byarakubujije ayahe mahirwe?

Nahombye byinshi cyane! Amashuri narayacikirije sinayarangiza, ubu simbona ukuntu ngenda kubera aba bana babiri, abo twiganaga ubu amasomo bayageze kure, gusa nyine ibyarangiye biba byararangiye ahubwo byansigiye isomo rikomeye cyane!

Iryo somo ni irihe?

Isomo nasigaranye ni uko ntazongera gusamara ukundi cyangwa ngo mvuge ngo ngiye kongera kugira agakundu n’abahungu kuko bishobora kumviramo kongera gutwara indi inda ntateguye.

Uhere ku nzira wanyuzemo yo gutwita impanga ukiri mutoya bigatuma uhagarika amashuri, ni izihe nama waha abandi bakobwa?

Icyo nasaba abakobwa ni ukwirinda gusamara kwateye muri iki gihe; bajye birinda bariya basore cyangwa abagabo bababwira ko babakunda, bajye bitwara neza. Ndabasaba ko aho kugira ngo bajye mu gakungu k’abasore bakiri kwiga bakurikira gusa ibyo mwarimu ababwira mu ishuri iby’abasore bikazaza nyuma baramaze kwiga, kuko nasanze ingaruka z’ubusambanyi akenshi zihita zigwira abakobwa kuruta abasore.
Murakoze
Murakoze namwe.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo