Urukiko rwategetse ko Gacinya aburana afunzwe

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga rwemeje ko rwiyemezamirimo Gacinya Chance Dennis aburana afunze by’agateganyo iminsi 30 nubwo yari yasabye ko yaburana ari hanze.

 Arashinjwa kubeshya uwo bagiranye amasezerano muri kontaro yari yagiranye n’Akarere ka Rusizi ..Kwandika no gukoresha impapuro mpimbano cyangwa zihinduwe.

 Amapoto y’amashanyarazi yagombaga gushyiraho, yashyizeho angana na 87%, amatara yayo yaka ku kigero cya 50.42%

 Hari miliyoni zisaga 242 (242.120.600 FRW ) atagombaga kwishyuza.

 Gacinya yari yaburanye asaba ko yarekurwa akaburana ari hanze kuko umwirondoro we uzwi kandi akaba akeneye kujya kwita ku muryango we.

 Ubushinjacyaha bwasabye ko yaburana afunze kugira ngo atazajya gusibanganya ibimenyetso kandi ngo bukeneye igihe gihagije cyo gukora iperereza.

 Kuko ibyaha ashinjwa bishobora guhanishwa igihano kigera ku myaka 2, Urukiko rwategerse ko afungwa by’agateganyo ukwezi. Kujurira agomba kubikora mu minsi itarenze 5.

Ni umwanzuro urukiko rwasomye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 4 Mutarama 2018. Ubwo yakatirwaga, Gacinya usanzwe ari na Visi Perezida wa Rayon Sports ntiyari mu rukiko ndetse n’umwunganira mu mategeko ntayari ahari.

Umucamanza wasomaga imyanzuro yavuze ko Gacinya akurikiranyweho ibyaha byo kwandika impapuro mpimbano cyangwa izihinduwe. Umucamana yavuze ko amasezerano Gacinya yasinyanye n’Akarere ka Rusizi yo gushyira amapoto y’amashanyarazi ku muhanda atayubahirije kuko ngo yayashyizeho ku kigero cya 87% kandi nayo ngo akaba adatanga amashanyarazi yose kuko yaka ku kigero cya 50,42%.

Indi raporo yakozwe na REG ishami ry Rusizi nayo ngo igaragaza ko Kompanyi ya Gacinya yapatanye yakoresheje ibikoresho binyuranye nibyo yari yagaragaje mbere. REG , ishami rya Rusizi kandi muri Raporo yayo yagaragaje ko rwiyemezamirimo yashyizeho amapoto ahengamye, insinga akazitaba hafi cyane (muri sentimetero 20) aho ngo zishobora kwibwa ku buryo bworoshye. Ikindi ngo aho yagombaga gukoresha isima ataba amapoto, ngo yahakoresheje ibyondo.

Umucamanza avuga ko ibikubiye muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta na REG/Rusizi bigaragaza ko Denis Gacinya yishyuwe Miliyoni 495 kandi imirimo yo kuzana no gushinga amapoto yari igeze kuri 87%, naho amatara yashinze yarakaga ku kigero cya 50,42% bityo ko muri asaga Miliyoni 242 atagombaga kuyishyurwa.

Umushinjacyaha kandi yagendeye kuri raporo z’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta za 2014-2015 n’iya 2015-2016 ngo zigaragaza Ko Gacinya yahombeje Leta amafranga menshi muri iri soko kuko nyuma y’aya makosa aregwa ngo isoko ryahawe ingabo zavuye ku rugerero ‘reserve force’ zishyuwe 338. 487. 470 Frw.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko iki ari igihombo Gacinya yateje Leta bikagira ingaruka ku baturage bagombaga kungukira muri ibi bikorwa no ku bukungu bw’igihugu.

Ubwo yaburanaga tariki 28 Ukuboza 2017, Gacinya yari yireguye avuga ko umushinga utigeze wigwa neza kuko ngo nta namafaranga yo guha abaturage ahari gushyirwa ’Transformateurs/Transformers’ z’umuriro akaba ari naho yaheraga avuga ko ariyo mpamvu amapoto ataka neza kuko bafatiye kuzisanzwe zikoreshwa n’abaturage.

Ku bikoresho bivugwa ko bidahuye nibyo yari yagaragaje mbere, Gacinya yasobanuye ko yabitumizaga hanze bityo bikaba byarabanzaga gupimwa n’inzego zibishinzwe.

Ku birebana n’amafaranga yishyuje atari yarakorewe imirimo yayo, Gacinya yari yaburanye avuga ko amafaranga atarayabona yose bityo ko hari n’andi ari kuburana n’Akarere ka Rusizi mu rukiko rw’ubucuruzi.

Ubushize Maitre Kizito Safari wunganira Gacinya mu mategeko yari yavuze ko umukiriya we adakwiriye kuryozwa ibyakozwe na kompanyi Micon ahagarariye kuko ngo na we ari umukozi nk’abandi. Maitre Kizito kandi yari yavuze ko REG ari ikigo cyigenga bityo ko raporo cyakoze idakwiriye gushingirwaho hashinjwa umukiriya we.

Ibyo byose nibyo Gacinya n’umwunganira mu mategeko bashingiragaho bemeza ko akwiriye kuburana ari hanze. Gacinya we yari yavuze ko afite umuryango agomba kwitaho kandi umwirondoro we ukaba uzwi bityo ko nta mpamvu nimwe afite yo gutoroka ubutabera.

Ubushinjacyaha bwo bwari bwasabye ko Gacinya aburana afunze kugira ngo atazagera hanze akajya gusibanganya ibimenyetso kandi bukaba bukeneye igihe kugira ngo bukore iperereza neza kubyo ashinjwa.

Urukiko rwategetse ko Gacinya akomeza gufungwa iminsi 30 kuko ibyagezweho mu iperereza ku byaha bitatu akurikiranyweho bigize impamvu zihagije zituma akekwa ko yakoze ibi byaha kandi icyaha akurikiranyweho kikaba gishobora guhanishwa igifungo kigera no kumyaka 2. Umucamanza yasoje avuga ko Gacinya aramutse atishimiye icyemezo cy’urukiko, yemerewe kukijurira mu minsi itarenze 5.

Mu kwezi kwa Nzeli umwaka ushize wa 2017 Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, PAC yasabye ko Ubushinjacyaha bukurikirana Dennis Gacinya wagiye uhabwa amasoko ya Leta nk’uhagarariye kompanyi yitwa MICON akishyurwa n’Akarere ka Rusizi amafaranga arenze ibikorwa yakoze nko kuba aka karere karamwishyuye miliyoni 495 nyamara igenagaciro ry’imirimo yari yakoze ryaragarageje ko ikwiye miliyoni 253Frw.

Icyo gihe Hon Nkusi Juvenal uyobora PAC yavuze ko iyi Komanyi ya Denis Gacinya atari ubwa mbere igarutsweho muri ibi bikorwa kuko no ku wa mbere yari yaje kwisobanura ku bibazo afitanye n’akarere ka Gatsibo.

Icyo gihe ariko abayobozi b’Akarere ka Rusizi bemeye amakosa yabayeho mu kumwishyura.

Tariki 19 Ukuboza 2017 nibwo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi Gacinya Chance Denis, Visi Perezida wa Rayon Sports akaba n’umushoramari mu bikorwaremezo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege yatangaje ko Gacinya yafashwe ku busabe bw’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo