Kuri uyu wa mbere, tariki ya 9 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda (RNP) yashyikirije amafaranga y’u Rwanda, ibihumbi mirongo ine (40,000 Frw) nyirayo nyuma yo gutoragurwa n’Umupolisi ukorera mu Kigo cya Polisi gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’Ibinyabiziga (Automobile Inspection Centre) gikorera i Remera mu karere ka Gasabo.
Ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, nibwo Umupolisi witwa Senior Sergent (SSGT) Ntidendereza Fred, yari asoje akazi ke aza kubona ikofi yari yatakaye aho imodoka ziparika, arebyemo asanga harimo amafaranga n’ibindi byangombwa niko guhita abimenyesha abamukuriye.
Iyo kofi ikaba yari yatawe n’umwe mu bashoferi waje kumenyekana mu mazina ya Niyongira Hakim wari wazanye imodoka ye uwo munsi muri icyo kigo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko muri iyo kofi yatoraguwe, hari harimo n’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ndetse n’ikarita y’akazi ari nabyo byifashishijwe mu gushakisha nyirabyo.
Yagize ati:“Ku bw’amahirwe, mu byangombwa bya Niyongira Hakim byatoraguwe, hari hariho nimero ze za telefoni ari nazo zahamagawe, nyirazo asabwa ubusobanuro bwahujwe n’amakuru y’ibyatoraguwe mbere y’uko abisubizwa.”
CP Kabera yakomeje agira ati:”Ibi birasanzwe ko Polisi itoragura amafaranga, ibyangombwa ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye ikabishyikiriza ba nyirabyo. Ni kimwe mu biranga Polisi y’u Rwanda nk’urwego rushinzwe kurinda abantu n’ibintu byabo kandi biri mu ndangagaciro zigomba kuranga buri mupolisi w’u Rwanda.”
Ibindi bihe byagaragayemo ibikorwa nk’ibi
Twavuga nko mu kwezi k’Ukuboza, mu mwaka ushize wa 2021, aho Umupolisi ukorera na none muri iki kigo kigenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga I Remera, yatoraguye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 15 nayo aza gusubizwa nyirayo.
Mu kwezi k’Ukwakira, muri uwo mwaka wa 2021, nibwo kandi Umupolisi wakoreraga mu Kigo kigenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga giherereye mu karere ka Huye, yatoraguye amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni imwe (1,000,000 Frw) aho nyirayo yaje gushakishwa nawe akaza kuyasubizwa.
Muri Nyakanga, mu mwaka wa 2011, Umupolisi ukorera ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, yatoraguye amadolari y’Amerika angana n’ibihumbi mirongo ine (US$40,000) yari yatawe n’umugenzi akaba na we yaraje kuyashyikirizwa.
Ahandi ni muri Gashyantare, mu mwaka wa 2012, aho umupolisi w’inyangamugayo nawe wakoreraga ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali yatoraguye igikapu cyari kirimo amafaranga akoreshwa mu muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi (Euros 2,225) n’Amadorali y’Amerika ($53) yari yatawe n’Umunya Ethiopia nawe waje kuyashyikirizwa.
/B_ART_COM>