Umukozi wo mu rugo aracyekwaho kwiba amafaranga umukoresha we

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyamagabe, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Gashyantare, yafashe umusore w’imyaka 20 ukurikiranyweho kwiba umukoresha we mu mujyi wa Kigali, amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400 na telefone igezweho (smart phone).

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko yafatiwe aho avuka mu mudugudu wa Kagarama, akagari ka Gasarenda mu murenge wa Tare mu rucyerera, nyuma yo gukora ubu bujura acyekwaho mu murenge wa Remera, akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali mu mpera z’icyumweru gishize.

Yagize ati:”Uwari umukoresha we utuye i Remera mu karere ka Gasabo yatanze amakuru ku mugoroba wo ku wa Gatanu, ko ageze mu rugo akabura amafaranga ibihumbi 400 na telefone ye igezweho, aho yari yabisize mu cyumba kandi ko acyeka ko byibwe n’umukozi we wo mu rugo.”

Yakomeje agira ati: “Ayo makuru akimara kumenyekana, hateguwe igikorwa cyo kumushakisha, aza gufatirwa iwabo mu mudugudu wa Kagarama wo mu kagari ka Gasarenda nyuma y’iminsi itatu.”

Akimara gufatwa yahise yiyemerera ko ibyabuze ari byo telefone igezweho yo mu bwoko bwa Tecno n’ibihumbi 400Frw ari we wabyibye kandi ko akibifite cyakora amafaranga akaba yari yayabikije kuri telefone, konti ye ya momo.”

Uwafashwe yashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Tare kugira ngo hakomeze iperereza, amafaranga na telefone yafatanywe bisubizwa nyirabyo.

CIP Habiyaremye yibukije abaturage kwirinda kujya babika amafaranga menshi mu ngo ahubwo bakagana ibigo by’imari mu rwego rwo kuyarinda kwibwa.

Yagiriye inama urubyiruko gukura amaboko mu mufuka bakihatira gukora kugira ngo biteze imbere aho kurarikira iby’abandi bagezeho biyushye akuya.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka 2, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2 FRW, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo