U Rwanda rwohereje muri Sudani y’Epfo abasirikare 920 bakoresha imodoka z’intambara

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2018, bwa mbere igisirikare cy’u Rwanda , RDF cyohereje abasirikare b’u Rwanda 920 bagize umutwe ukoresha imodoka z’intambara (Mechanised Infantry battalion) mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (United Nations Mission in South Sudan , UNMISS).

Col Frank Karakire niwe uzaba uyoboye izo ngabo muri ubwo butumwa. Abasirikare 270 bo mu cyiciro cya mbere bahagurukiye ku kibuga cy’indege cya Kanombe ku isaha ya saa yine za mu gitondo, ibikoresho binyuzwa ku butuka byambukiye ku mupaka wa Gatuna.

Mbere y’uko bahaguruka, Maj Gen Mubaraka Muganga uyobora Division 1 niwe wahaye ubutumwa abo abasirikare bari bagiye mu butumwa. Yabasabye gushyira umutima ku butumwa bagiyemo ndetse no gukomeza kugira ‘Discipline’ yo ku rwego rwo hejuru iranga igisirikare cy’u Rwanda.

Nyuma yo kwerekeza muri Sudani y’Epfo kw’abo basirikare, RDF igize yo imitwe 3 y’abasirikare barwanira ku butaka ndetse n’umutwe umwe urwanira mu kirere. Bose hamwe ni abasirikare 2793 batangiye koherezwayo muri 2016. Ahandi RDF ibungabunga amahoro ni muri Sudan (UNMID) no muri Central African Republic (MINUSCA). Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri rusange ni 6274.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo