Rwamagana: Umugore yapfiriye mu buvumo yari yagiye gusengeramo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 8 Kanama 2020 ahagana saa mbiri za mu gitondo nibwo mu buvumo bwa Samatare bwo mu Mudugudu wa Samatare mu Kagari ka Kagezi mu Murenge wa Gahengeri habonetse umurambo w’umugore uri mu kigero cy’imyaka 31 witwa Ukuyemuye Jeannette ukomoka mu mujyi nwa Kigali yapfuye bivugwa ko yari yagiye kuhasengera.

Umwe mu baturage bamenye batuye aho yatangarije Rwandamagazine uko byagenze.

Yagize ati " Hari aho abantu basengera,abantu bahasanze umuntu wapfuye bayoberwa icyamwishe. Bahamusanze mu gitondo ari wenyine ariko urebye yapfuye nk’ejo hashize ( kuwa Gatanu)".

Muhinda Augustin Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Gahengeri yemereye Rwandamagazine ko nyakwigendera yasanzwe mu buvumo bwa Samatare buherereye mu Mudugudu wa Samatare , Akagari ka Kagezi

Ati " Uwo muntu koko yitabye Imana. Baduhamagaye mu ma saa mbiri ko hari umuntu witabye Imana nibwo twajyanyeyo n’inzego z’umutekano dusanga koko nibyo."

" Kugirango tubimenye rero hari umugore utuye i Nzige ari naho yari avuye (Nyakwigendera) bari baziranye,hanyuma ku wa gatanu ( icyumweru gishize) nibwo yaje asigayo ibyangombwa bye n’imyenda amubwira ko agiye gusenga mu buvumo bwa Samatare ko azagaruka kuwa Gatanu uyu washize (Ejo kuwa 7 Kanama) hanyuma bigeze ku wa Gatanu wa muntu abonye ko ataje ajyayo kumureba agezeyo asanga koko yapfuye”.

Muhinda yakomeje avuga ko hari ingamba zafashwe harimo izo gushyiraho irondo ry’umwuga rizajya rihakora uburinzi ku manywa na nimugoroba kugirango ntihazagire uzongera kugirirayo ibyago.

Ati " Uyu munsi twashyizeho abantu bahoraho tujya duhemba buri kwezi. Twashyizeho abanyerondo babiri bazajya bahirirwa n’abandi babiri bazajya baharara nimugoroba kugirango abantu ntibazongere kujyamo ".

Nyakwigendera Ukuyemuye Jeannette yari mu kigero cy’imyaka 31, umurambo wajyanywe ku Bitaro by’Intara bya Rwamagana kugirango ukorerwe isuzuma.

Ubuvumo bwa Samatare buherereye mu karere ka Rwamagana Umurenge wa Gahengeri, Akagari ka Kagezi. Ni ubuvumo burebure kuburyo n’ahabatuye batazi uko bureshya ndetse bavuga ko batazi uko bwabayeho. Buri mu musozi w’amabuye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo