Mu Murenge wa Munyaga wo mu Karere ka Rwamagana hari bamwe mu baturage birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya ndetse n’abandi batari bafite aho kuba bo. Barashimira umukuru w’igihugu ku kuba yarabafashije akabatuza muri gahunda yo kubakira abatishoboye.
Uwitwa Ayinkamiye Jeannette w’imyaka 30 y’amavuko avuga ko nyuma yo kuva muri Tanzania bageze mu Rwanda batangira kubaho batagira aho bahengeka umusaya barara mu kibanza kitarimo inzu.
Ati " Twabaga mu kibanza kitarimo inzu ariko Perezida Kagame n’abafatanyabikorwa bacu, babona ko tubangamiwe kuko twavirwaga baratuvuganira nibwo batwubakiye”.
Mugenzi we witwa Niyonsenga Judith wo mu mudugudu wa Kabare akagari ka Kaduha, avuga ko ubuzima bwe n’urubyaro rwe bwari bubi kuko aho yabaga bahoraga baza bakamusohora mu nzu agasembere bigatuma atagira icyo yigezaho bitewe no guhora azerera ashaka aho aba.
Ati”Ubuzima ntabwo bwari bwiza nabagaho mu nzu y’icumbi ncumbikiwe n’abavandimwe. Ubwo rero ntabwo narimbayeho neza bahoraga baza bakansohora n’abana mu nzu yabo narincumbitsemo".
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Munyaga Mukashyaka Chantal avuga ko bakoze iki gikorwa cyo gushakira iyi miryango amacumbi,bagendeye kuri gahunda ya Leta y’uko nta muturarwanda ubaho adafite icumbi.
Yagize ati " Amazu twarayubatse na nubu turacyayubaka…ni gahunda twatangiye mu myaka ibiri ishize. Mu mwaka ushize twubatse inzu 40 ziturwamo. Uyu mwaka dufite inzu 120 muri zo 54 zimaze gutahwa zifite ibikoni n’ubwiherero banyirazo bazituyemo,izindi 76 zimaze gusakarwa no gukingwa ubu turimo turazubakira ibikoni n’ubwiherero”
Muri gahunda yo kubakira abatishoboye , Akarere ka Rwamagana gateganya ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari kazatuza imiryango imiryango igera kuri 467.
/B_ART_COM>