Rwamagana: Amaze imyaka 13 asiragira ku isambu yaguze mu gihe cya Gacaca

Niyonshuti Daniel utuye mu Mudugudu w’Akagarama Akagari ka Nyarusange Umurenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana arasaba inzego zitandukanye kumurenganura akabona ubutaka bwe avuga ko yaguze mu 2006 muri Gacaca kugirango umuryango wa Mbonyumucuzi Simon wishyure imitungo yangijwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 y’umuryango wa Rubayiza Gerard.

Avuga ko yaguze iyi sambu ingana na metero 12 kuri 18 akayifatanya n’andi ikangana na Metero 48 kuri 32 gusa nyuma y’imyaka ibiri ngo umuhungu wa Rubayiza Gerard witwa Matata amubwirako atanyunzwe n’amafaranga bene Mbonyumucuzi bahaye umuryango ahubwo ko ngo akwiye kumwishyura andi nk’umuntu wayiguze birangira amuhakaniye.

Yagize ati "Naguze isambu 2006 muri Gacaca 2009 hashize imyaka ibiri uwo abo naguze nabo barihaga baraza baravuga ngo amafaranga bamuhaye ni macye ngo njye nimuhe andi ndamuhakanira nti ntabwo byakunda kandi nari naratanze amafaranga mu myaka ibiri ishize kuko umuntu yashakaga kwishyura bakamubwira bati aha ni aharunaka bakamubwira muhahe agaciro bati mafaranga yagenwe ni aya ukayishyura”.

Akomeza avuga ko ngo abishyuwe imitungo bagarutse bagafata ya sambu yaguze bakayiteza cyamunara igakomeza kugurishwa mu buryo avuga ko ari akarengane agasaba kurenganurwa agahabwa isambu ye.

Ati "Yafashe n’ahandi hari hegeranye naho nari naraguze araza n’Akagari naho nari naguze bwa butaka bwose baragurisha babuteza cyamunara barikumwe na Gitifu w’Akagari mbabajije gitifu ati ndi umuhesha w’inkiko genda ujye kurega. Icyo nifuza ni ukubona ubutaka bwanjye

Anashimangira ko uburyo yanyazwemo isambu ari uko kugeza ubu isambu imaze kugurwa n’abantu 2 batandukanye ku buryo yaje kugurishwa uwitwa Obald na we akayigurisha uwitwa Nyiramugisha Esther ari na we bivugwa ko yayiburiye icyangombwa kubera iki kibazo.

Icyo gihe umuryango wa Mbonyucuzi Samson warabyemeye gusa nyuma yaho uwitwa Matata umuhungu wa Rubayiza Gerard ntiyanyurwa agaruka kwishyuza bwa 2 abo mu muryango wa Mbonyumucuzi babura ubwishyu bwa Kabiri nuko Matata afatanya n’uwari gitifu w’Akagari bahagurisha uwitwa Obald.

Mutegwamaso Judith wari umukuru w’umudugudu icyo gihe kuri ubu akaba ari mu itsinda rishinzwe gusinyira ubutaka bw’abaturage ku rwego rw’Akagari ka Nyarusange avuga ko we na bagenzi banze gusinyira abari baraguze ubu butaka bakaga ibyangombwa ngo kuko bari bazi neza ko ari ubwa Niyonshuti.

Yagize ati:"Nari Umukuru w’Umududgudu …uwitwa Matata ni we waje kugiramo ibibazo bari baramwishyuye aza gushaka kwishyuza bwa kabiri babandi babura amafaranga yo kwishyura noneho bahita bateza hahantu, kubera ko n’ubundi nshinzwe iby’amasambu haje kuvukamo ikibazo cyuko nta byangombwa bafite baje kudusinyishaho kuberako twari tuzi ko ari ikibazo twanga kuhasinyira,turavuga tuti nimubanze mukemure ikibazo cy’iyi sambu kuko iri mu makimbirane”.

Nyamuberwa Jean Claude na Umuziga Agnes wari Visi perezida akaba umwanditsi mu bugure bwa Niyonshuti Daniel nabo kwa Mbonyumucucuzi Samson bose icyo gihe bari no muri Komite ya Gacaca mu Kagari ka Mpinga icyo gihe bemeza ko Niyonshuti Daniel yaguze ubwo butaka ngo hishyurwe imitungo yangijwe y’umuryango wa Rubayiza Gerard mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umuziga Agnes yagize ati "Hari abantu bagurisha ubutaka bwabo bashaka kwishyura imitungo yangijwe noneho hari bagendaga bashaka aho kugura na Daniel rero na we ni muri ubwo buryo yaguze ubwo butaka..noneho nijye wari umwanditsi noherejwe n’urukiko Gacaca kuko nanjye narindurimo ndi Visi Perezida wa mbere banyohereza rero nk’umuntu ujya kumufasha inyandiko”.

Abo mu muryango we bemera ko bagurishije ubutaka bwabo Niyonshuti Daniel ahubwo bibaza impamvu abo barishye imitungo bagarutse bagateza cyamunara ubutaka butari ubwabo.

Mukandori Agnes atuye mu Mudugu w’Akagarama mu Kagari ka Nyarusange Umukuru mu bakobwa bane basigaye mu muryango wa Mbonumucuzi Samson ari na we wagurishije yemeza ko isambu isambu ari iya Niyonshuti Daniel.

Yagize ati ”Naramugurishije rwose ndikwishyura Gacaca umuryango wa Rubayiza ni we nzi nagurishije hariya ntawundi muntu nzi abanda bajemo nyuma baza kumwishyuza bwa kabiri bamutereza cyamunara kandi nari naramaze kumwishyura”.

Twashatse kumenya icyo Mukamunana Dative Visi Perezidante w’Abunzi mu Kagari ka Nyarusange yirinda kugira icyo abivugaho. Gusa mu majwi yafashwe mu buryo bugoranye yatubwiye ko ngo ikibazo cya Daniel cyakemuka aruko Umuyobozi w’Akarere ahageze kuko ngo yakibwiye na Gitifu w’Umurenge bipfa ubusa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhazi Muhamya Aman avuga ko atarazi iby’iki kibazo ariko ko agiye kugikurikirana.

Yagize ati:"Ntabwo nkizi rwose ni ubwambere ncyumvise ariko ndaje nkikurikirane”.

Amakuru agera kuri RWANDAMAGAZINE avuga ko uwari gitifu w’Akagari witwa Capeterine ngo yageragejwe guhamagarwa n’inzego z’abunzi ntazitabe kuko ngo azi neza ko yemeye ko isambu ya Niyonshuti igurishwa bwa kabiri mu makosa.

Ni ikibazo Niyonshuti Daniel agaragaza ko amaze imyaka 12 yose asiragira akanasiragizwe n’ubuyobozi mu nzego zitandukanye, ari naho ahera asaba kurenganurwa akabona ubutaka bwe kuko ngo kugeze ngo bukomeje kubakwa n’abandi bantu kandi batanabufiye ibyangombwa mu gihe agaragaza ko we isambu ayifitiye ibyangombwa .

Amasezerano Niyonshuti Daniel yaguriyeho isambu
Inyandiko y’Inkuko Gacaca igaragaza ko Niyonshuti aguze isambu n’abakobwa bo mu Muryango wa Mbonyumucuzi Samson kugirango hishyurwe imitungo yangijwe mu muryango wa Rubayiza Gerard mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Muri iyi sambu hamaze kubakwamo inzu bivugwa ko yubatswe na Nyiramugisha Esther ari na we uyfite iyi sambu
Mukandori Agnes umukuru mu bakobwa 4 bo mu muryango wa Mbonyumucuzi Samsom aho yemeza ko nk’umuryango bagurishije Niyonshuti Daniel
IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo