Mu gihe hirya no hino ahahurira abantu benshi mu Karere ka Rwamagana hashyizwe ubukarabiro na za Kandagira ukarabe abaturage barasabwa kwishyiramo umuco wo gukaraba intoki kenshi gashoboka batarinze kubikorera ahahurira abantu benshi gusa.
Bamwe mu baturage bo Murenge wa Kigabiro baganiriye na RWANDAMAGAZINE bavuga ko gukaraba intoki bidakwiye ko babibakangurira ahubwo ko bagakwiye kubikora nk’umuco uzakomeza na nyuma y’icyorezo cya Covid-19.
Mukandayisenga Console utuye mu Mudugudu wa Miyange Akagari ka Sibagire yagize ati "Umuco wo gukaraba ukwiye kugumaho cyane kuko twabonye ari isuku yari ikenewe".
Mugenzi we yunzemo ati "Njye bisa naho atarukuvuga ngo nukubikangurirwa njye ni ibintu muri kamere yanjye nkunda isuku kandi nkakunda kuyitoza abantu benshi,ni ibingibi bari kugenda bavuga ngo badohora, biriya byo gukaraba aho abantu bahurira ntibizigere binavaho bizakomeze kuko ni ibintu byiza kuko kubona umuntu urya adakarabye indwara nyinshi zigaturuka ku isuku nke mu kwiyanduza ubwacu ari twe twiyanduza".
Nyirishema Richard umuyobozi w’ibikorwa muri USAID Isuku Iwacu avuga ko ibikorwa bifasha abaturarwanda mu bijyanye no kugira isuku batabikora gusa mu gihe cya Covid-19, ahubwo basanzwe babikora no mu bindi bihe. Aboneraho gusaba abaturage gukoresha neza kandagira ukarabe bafite mu ngo zabo kuko ari imwe mu ntwaro yo kubarinda covid-19.
Ati " Na Covid-19 itari yaza, twigishaga abaturage kwiyubakira za kandagira ukarabe no gukaraba intoki igihe cyose ari ngombwa. Iyo ugiye gukaraba uvuye mu bwiherero cyangwa ugiye kurya, ibyo byose byari biteganyijwe."
" Ariko kuba covid19 yarajemo noneho birasaba ko dushyiramo imbaraga nyinshi muri ubwo butumwa bujyanye no kwiyubakira kandagira ukarabe no kuzikoresha kuko no kuzubaka ntabwo bihagije hari no kuzikoresha birenzeho nabyo tuzabikora kuko biri munshingano zacu".
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza, Jeanne Umutoni avuga ko ari iby’agaciro kubona abafatanyabikorwa bumva akamaro k’ubufatanye aho anasaba abaturage ko gukaraba intoki kenshi mu rugo n’ahandi hatandukanye biba umuco ntibibe ahahurira abantu benshi gusa .
Ati " Gukaraba intoki ni kintu gikomeye cyane niyo ikomeye kuko intoki zikora byinshi cyane bitandukanye, ntekereza ko uyu ari umwanya mwiza wo kubakangurira(abaturage) no kubabwira ko nubwo ahahurira abantu benshi twabikoze ariko no mu ngo abantu bagerageze bajye bakaraba intoki,basohotse,binjiye bakarabe intoki kenshi twirinde iki cyorezo cya covid-19 ariko tunirinda indwara ziterwa n’umwanda ".
‘USAID Isuku iwacu’ ni umushinga ushyirwa mu bikorwa n’umuryango SNV w’Abaholande usanzwe ukora mu turere umunani aho bakora ibikorwa bijyanye n’isuku n’isukura no kubakira ubwiherero imiryango itishoboye no gushishikariza imiryango yishoboye kubwiyubakira.
Ubukarabiro rusange bwubatswe n’umushinga SNV burangiye butwaye hafi miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda, bukaba buje busanga ubundi bwubatswe mu turere umunani na Rwamagana irimo dusanzwe duterwa inkunga n’uyu mushinga.
/B_ART_COM>