Rwamagana: Abaturage batishoboye bemerewe kubakirwa inzu ngo bategereje isakaro

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Bwiza mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana bagaragaza ko bari babayeho nabi gusa ngo batangiye kubakirwa nubwo ngo bavuga ko batazi aho isakaro rizava.

Ni mu gihe muri aka karere hari imwe mu miryango ifite ibibazo byo kutagira inzu zo kubamo ndetse n’indi yari ifite inzu zari zimeze nabi zikeneye kuvugururwa, basabaga ko ubuyobozi bwabafasha kubona inzu ndetse no kubavugururira izimeze nabi kuko abenshi ntabushobozi bafite.

Mukakinani wo mu Kagari ka Bwiza Umurenge wa Kigabiro avuga ko yari amaze imyaka itari mike atagira aho akinga umusaye we n’Umuryango we aba muri nyakatsi, akavuga ko kuba ari kubakirwa ariko atazi aho isakaro rizava.

Ati " Narimaze imyaka itandatu ntagira ahantu ho mba.Ubwo mukujya kunyubakira mu bushobozi nari mfite nari narabuze aho mba mfata utuntu twa nyakatsi nitwo nagonze kuva mu kwezi kwa kane niho twari turi n’abana.

Babumbye amatafari ubundi bamena amabuye niho bambwiye ko batangiye kunyubakira. Icyerekeranye n’isakaro ntago ndamenya aho biherereye”.

Bakene Jean Baptiste wo Mudugudu wa Bwiza Akagari ka Bwiza avuga ko inzu ye imvura yaguye irasenyuka biba ngombwa ko yitabaza Leta kugira ngo arebe ko bamutera inkunga yo kuyisana.

Yagize ati " Imvura yaraguye ubwo nsaba amabati yo kuyubaka.Ibindi nari navuze ngo nzirwanaho ariko ubushobozi aho bwagarukiye nabugaho ibiti nka 16 kugira ngo mbe nabasha kuyuzuza.Mbonye amabati nayiyuzuriza ariko nkaba nagira n’ubufasha bw’umuganda ukaba wanshyiriraho urwondo bakampomera”.

Gusa aba baturage ibibazo byabo kimwe n’indi miryango mu karere ka Rwamagana, bigiye gusubizwa nyuma yuko akarere n’abafatanya bikorwa bako bahurije hamwe imbaraga mu guhangana n’ibyo bibazo.

Ku nkunga y’amabati 858 uruganda SteelRwa rukorera mu Karere ka Rwamagana rwageneye ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana ngo iki kibazo kizakemuka, igikorwa Umuyobozi w’uru ruganda rwa SteelRwa mu Rwanda,Murali Dharan K.P,avuga ko nabo bagize ubushake bwo gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu nk’uko basanzwe batera inkunga sosiyete nyarwanda.

Ngo ibi bikorwa babikora buri mwaka bityo ngo uyu mwaka bahisemo kwifatanya n’Akarere ka Rwamagana batanga amabati yo kwifashisha mu mushinga wo kubonera amacumbi abatayafite.

Ati "Twagize ubushake bwo kugira uruhare mu iterambere ry’iki gihugu mu ntara y’Iburasirazuba by’umwihariko akarere ka Rwamagana. Buri mwaka tugerageza gufasha sosiyete muri bimwe mu bikorwa by’imibereho myiza y’abaturage. Bityo kuri iyi nshuro ubwo twaganiraga na Meya yatubwiye ko bafite umushinga wo gufasha abakene cyangwa abatishoboye kubona amazu yabo bigengaho batari barashoboye kwiyubakira ,niyo mpamvu rero natwe twahisemo gutanga ibikoreshokandi twishimiye kuba turi muri bamwe bari muri uyu mushinga".

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko iyi nkunga bahawe n’umufatanyabikorwa wabo SteelRwa, aje kubafasha kubakira imiryango 467 atagiraga aho gukinga umusaya ndetse no kuvugurura amazu yari yarangiritse nk’uko bari barabihize muri uyu mwaka w’imihigo uzarangirana n’uku kwa Gatandatu.

Yagize ati " Aya mabati baduhaye agiye kudufasha gusakara amwe mu mazu y’abaturage bacu dufite batishoboye barimo ibyiciro bibiri. Hari abatari bafite aho batuye namba biri no mu mihigo y’akarere.Ikindi gice ni icy’abari bafite amazu mabi wabona yenda kubagwirakubera kutagira isakaro rimeze neza,abo nibo tugiye kwitaho abenshi bari barahawe imiganda nyuma y’uko imikamuko yari itangiye imvura isa naho igenje amagura make barabumbiwe amatafari barabuze isakaro ".

Uruganda rwa SteelRwa rukora ibyuma bikoreshwa mu bwubatsi nk’imisumari na ferabeto (Fer à Beteaux) ruhereye mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Mwurire, rwatangiye imirimo yarwo mu Rwanda mu mwaka wa 2017. Amabati rwahaye Akarere ka Rwamagana ngo azafasha aka Karere kwesa umuhigo bari bafite uyu mwaka w’imihigo 2019/2020.

Murali Dharan K.P Umuyobozi w’Uruganda SteeRwa ashyikiriza inkunga y’amabati 856 Meya Mbonyumuvunyi Radjab azabafasha kubakira imiryango itishoboye idafite aho kuba
IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo