Bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, batujwe mu nzu z’enye muri imwe ( 4in1 ) mu Kagari ka Ruhunda,mu murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamaga baravuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’inkwi zo gucana ku buryo ngo kuzibona bihenze kandi bigoye.
Bazihizana Victoire umwe mu batujwe muri izi nzu yagize ati | Kubona inkwi byaratuzengereje turagura inkwi za 300RWF no uguteka igikoma ni ikibazo, kereka baduhaye nka ka Gaz. Abato bashoboye kugakoresha ariko natwe tutabizi babitwigisha nta nubwo ari menshi”.
Karamage Claver wavutse mu 1949 ati "Inkwi zo ntazo ni umwana ujya mu isambu akazana imbagara ni ikibazo! Ntiwabona amafaranga yo kugura igiti kuko kiragura 1500 FRW, udukwi twa 500 FRW ntiduhisha inkono”.
Alivera Mukankunsi we yagize ati " Nta dukwi mbona hano niyo mbonye icyo kurya hano mbura inkwi zo gucana. Hano ni ukugura nk’imifungo hariya ku muhanda, umufungo ni 400RWF kandi udahisha inkono ku manywa na nijoro yenda baramutse baduhaye nk’amashyiga twatekaho bitatugoye byadufasha”.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buvuga ko bugiye kuvugana na Kampani zicuruza za Gaz kugirango bubahuze nabo hamenyekane abazashobora kuzishyura bityo bakaba bazihabwa.
Umutoni Jeanne Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage akaba n’umusigire ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko bagiye guhuza ababaturage na kampani zicuruza Gaz kandi ko hagiye kurebwa abafite ubushobozi bwo kwishyura.
Yagize ati " Turahamagara Kampani izicuruza tubaze uko badufasha n’ibiciro nayo kwishyura tubahuze nabo kugirango tumenye ko abagenerwabikorwa babishobora bijyanye n’ubushobozi bwabo”.
Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi igamije kwihutisha iterambere, NST1, biteganyijwe ko ibicanwa bikomoka ku biti bizagera kuri 42% mu 2024 bivuye kuri 83.03% mu 2017.
Kugirango buri mu nyarwanda wese agire ubushobozi bwo guteka akoresheje Gaz, Leta y’Urwanda irifuza ko ibiciro bya Gaz bishyirwa ku giciro cyo hasi y’icy’amakara n’inkwi mu rwego rwo kwirinda ingaruka ziterwa no kwangiza amashyamba mu gihe abantu baba bashaka inkwi zo guteka.


/B_ART_COM>