Rwamagana : Abantu 14 bagwiriwe n’ikirombe barapfa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 21 Mutarama 2019 , Mu kirombe cya Ntunga mu Murenge wa Mwulire abacukuzi 15 bagwiriwe n’ikirombe , 14 bakurwamo bapfuye.

Ahagana saa mbiri n’igice z’igitondo nibwo bagwiriwe n’iki kirombe, hahita hatangira imirimo yo kuvanamo imirambo. Polisi y’igihugu niyo yakoze igikorwa cyo gukura imibiri mu kirombe ndetse n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu IGP Dan Munyuza yaje gukurikirana ibikorwa by’ubutabazi. Mayor wa Rwamagana n’abandi bayobozi nabo bari bahari.

Muri aba bapfuye barindwi bari abagore abandi barindwi nabo bari abagabo.

Uwarakotse wari ubayoboye yitwa Ntanyungura John. Yabwiye abanyamakuru ko iki kirombe cyaguye gitunguranye.

Ati " Uburyo cyaguye , byatunguranye. Cyabanje gutanga ikimenyo kimwe cy’uko kigiye kuriduka, ubundi umusozi uhita umanuka. Nkibona ko gitanze ikimenyetso , nashatse kureba impamvu ibiteye. Mba ndi imbere yabo bo bankurikiye. Nateye intambwe 2 ngiye kureba ikibazo kibaye, ndebye umusozi wose mbona uregutse, nkomeza niruka , mpungira ku gikuta, ivumbi riba ryinshi, hafatwa akaguru."

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yihanganishije imiryango yabuze ababo anagenera ubutumwa abafite ibirombe.

Ati " Ubutumwa bwa mbere ni ukwihanganisha imiryango yabuze ababo. Ubundi ni ubwo guha abafite ibirombe. Mbere y’uko abacukura bajyamo, bajya babanza kujyamo imbere bakareba ahashobora kuva ingorane. Ikindi ni ukubwira abakora uyu mwuga ko bareka ubucukuzi bwo guca mu myobo yo hazi kuko byakunze guteza ibibazo."

Tristan Minyati uhagarariye ibijyanye n’amategeko ndetse n’ubutegetsi muri PIRAN RWANDA LTD icukura muri iki kirombe yatangaje ko basinye amasezerano yo gutangira kuhacukura muri 2013. Ngo kuva batangira nibwo bwa mbere bagize ibyago nkibi byo gupfusha abakozi. Yavuze ko bagiye gufatanya n’imiryango y’ababuze ababo kubashyingura ndetse no kubona ibiteganywa n’amategeko kuko ngo buri mukozi wese aba afite ubwishingizi.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bwa Piran Rwanda rivuga ko bagiye gukora iperereza ngo harebwe impamvu yateye iyi mpanuka yahitanye ubuzima bw’abantu kugira ngo no mu gihe kizaza bitazasubira. Kugeza ubu ibikorwa byahakorerwaga byahise bihagarikwa kugeza igihe hazongera kugaragara ko hari umutekano ku bahakorera.

Umwaka ushize muri aka gace, ikirombe cyagwiriye abacukuruzi babasha kubavanamo nyuma y’iminsi itatu bagihumeka.

Umuntu umwe niwe gusa warokotse iyi mpanuka, abandi bakuwemo bapfuye

Ubonabagenda Youssuf

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    Thanks

    - 21/01/2019 - 21:39
Tanga Igitekerezo