Rwamagana: Abahinzi b’imboga barasaba gushakirwa isoko ry’umusaruro wabo

Bamwe mu banyamuryango ba Koperative KOPARAG y’abahinzi b’imboga yo mu Mudugudu wa Nyamugari mu Kagari ka Rweri mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana ikaba yiganjemo abanyamurya bo mu kiciro cya mbere cy’ubudehe baravuga ko mu gihe gito bamaze muri iyi koperative hari ibyahindutse ku mibereho yabo nubwo bavuga ko hakiri ikibazo cy’isoko ry’umusaruro wabo.

Gakorere Antoine utuye mu Mudugudu wa Nyamugari mu Kagari ka Rweri avuga ko guhinga imboga mu buryo bwa Koperative byabafashije kuzamura imirire ikwiye.

Yagize ati " Twishyize hamwe kugirango ibibazo byacu tubikemure kandi twizamure kuko ubuzima narimbayemo ntabwo bawari bwiza kuko sinabonaga uko mbona imboga sinabonaga uko mpinga igishanga ariko kuva twajya muri koperative baduhaye igishanga ubu turagihinga tukabona imboga beterave,amashu byose n’imiteja n’ibitunguru gusa abaterankunga ntibaratubonera isoko rihamye ariko ngo bagamije kuzaridushakira”.

Nyirahabimana Agnes aturuka mu Mudugudu wa Gisenyi mu Murenge wa Muyumbu we yunzemo ati "Ubushize batuguriye Ubwisungane mu kwivuza ariko tuyishyura nta nyungu twishyura ayo baduhaye no muri uyi Corona baduhaye ibihumbi bitanu hari n’ikindi baduhaye ibihumbi icumi ngo twirwaneho".

Akomeza avuga ko kubona isoko ry’umusaruro wabo bikibagora ati "Isoko ry’imboga ryo ntabwo turaribona ubwo turacyashakisha abadukuriye bo hejuru ngo barikuridushakira,ubu turasarura tukabyigurishiriza mu isoko I Kabuga”.

Mukasa Pierere we yagize ati "Nagiyemo muri Koperative mfite ubushake cyane cyane ko imboga ari ibintu by’ingezi ingenzi mu buzima bw’umuntu ariko ntabwo kwari ukurya gusa ahubwo ugahingira n’isoko… mvuze yuko tutarabona urwunguko cyane …turacyari bashyashya tuamze umwaka n’amezi ane tubayeho twahingaga ariko isoko twabaga dufite ni rimwe n’isoko rya Kabuga".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahengeri w’umusigire Muhinda Augustin avuga ko hari ikizere cyuko abanyamuryango bagenda bahindura ubuzima agasaba n’abandi kuyigana.

Yagize ati " Ibishanga barabibonye kandi ku bufatanye n;abaterankunga babubakiye iki Chambre froide barahinga barangiza imboga bakazizana hano bakazikonjesha bakabona kuzijyana mu isoko kandi uyu munsi abaterankunga barimo kubashakira isoko kugirango umusaruro wabo ujya ugurishwa.

Turakangurira n’abandi kuyigana kuko ubona ko ari koperative izamura imibereho y’abaturage dufite ikizere ko nubutaha ibyiciro nibihinduka nabo bashobora guhindurirwa ibyiciro kuko ubuzima bwabo bugenda buhinduka dufatanije rero twizeye ko abanyamuryango bazahinduka bakava mu kiciro bajya mu kindi”.

Gitifu Muhinda akomeza avuga ko kuvanga abo mu kiciro cya mbere n’ibindi byiciro by’ubudehe ari ukugirango bafshanye bazamurane.

Ati " Impamvu tubavanga ni ukugirango bose babashe gufashanya hari abafite integer nkeye wenda ariko iyo bavanze kuko uri mu cya gatatu hari ubushobozi Arusha uwo mu cya mbere bityo bagafashanya".

Koperative KOPARAG igizwe n’abanyamuryango 37 harimo 20 babarizwa mu kiciro cya mbere ikaba imaze umwaka umwe itangiye gukora. Ikaba ikorera mu gishanga cya Rweri.

Gakorere Antoine utuye mu Mudugudu wa Nyamugari mu Kagari ka Rweri avuga ko guhinga imboga mu buryo bwa Koperative byabafashije kuzamura imirire ikwiye
Nyirahabimana Agnes aturuka mu Mudugudu wa Gisenyi mu Murenge wa Muyumbu kuba muri iyi Koperative byamufashije kwishyurira umuryango we ubwisungane mu kwivuza
Muhunda Augustin Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahengeri w’umusigire avuga ko abaterankunga bari gushakira aba bahinzi isoko ryagutse ry’umusaruro wabo.
Aho bazajya babika neza imboga kugirango zidapfa mu gihe cy’umusaruro
Iki gishanga gihingwaho Beterave,Amashu,Ibinyomoro n’ibindi
IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo