Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Rusizi, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Ukuboza, yagaruje moto yo mu bwoko bwa TVS RF 342 A yari yibwe hafatwa n’uwari uyibye ubwo yayisunikaga agerageza kuyicikisha.
Uwafashwe ni uwitwa Izabayo Jean D’Amour ufite imyaka 23 y’amavuko, wafatiwe mu mudugudu wa Ruguti, akagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye. .
Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage (RPCEO) mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko gufatwa kwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.
Yagize ati:”Mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira Ku wa Gatandatu, ku isaha ya saa saba, twahawe amakuru n’umuturage wo mu kagari ka Kamanu ko hari umuntu ugenda asunika moto bicyekwa ko ari iyo yibye. Polisi n’izindi nzego z’umutekano bihutiye kuhagera, moto irafatwa na nyirayo atabwa muri yombi."
Akimara gufatwa yahise yemera ko ari iyo yibye mu rugo ruherereye mu kagari ka Kiziba nyuma y’uko nyirayo yari asize ayiparitse avuye mu kazi akajya kuryama, kandi ko yari afite gahunda yo kuyishakira umukiriya.
CIP Rukundo yashimiye umuturage watanze amakuru yatumye moto yibwe ifatwa n’uwayibye akabasha gufatwa.
Yagiriye inama abantu cyane cyane urubyiruko, gukura amaboko mu mifuka bagakora bagacika burundu ku ngeso yo kwiba.
Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’igihugu rw’ ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Nyakabuye kugira ngo iperereza rikomeze mu gihe moto yamaze gusubizwa nyirayo.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Mu ngingo ya 167; Ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije; kwiba byakozwe nijoro cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.