Ruhango: Umukozi wa SACCO afunzwe azira kwaka amafaranga abaje kubikuza amafaranga y’inkunga bagenerwa

Umukozi wa SACCO Nkunganire - Ntongwe yo mu Karere ka Ruhango witwa Mukeshimana Marie Chantal afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango akekwaho kwaka abatishoboye ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda nk’inyoroshyo kugira ngo abahe amafaranga y’inkunga bagenerwa na Leta.

Ifatwa rye ryaturutse ku makuru yatanzwe na bamwe mu bo yayatse nyuma y’icyumweru abasiragiza ababwira ngo bagende bazagaruke; bagaruka na none bikagenda gutyo kugeza bamwe muri bo barambiwe iryo siragizwa bakabimenyesha Polisi nk’uko babitangaje.

Asobanura uko Mukeshimana w’imyaka 30 y’amavuko yabigenzaga n’uburyo yafashwe, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yagize ati " Polisi yabonye amakuru ko abatishoboye bo mu Murenge wa Ntongwe baterwa inkunga na Leta bakurwaho amafaranga nk’inyoroshyo kugira ngo bahabwe ayo bagenerwa. Urugero: Niba umuntu agenerwa ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda , amakuru yavugaga ko yakurwagaho ibihumbi bibiri agahabwaga ibihumbi 28. Ku cyumweru tariki 11 Werurwe uyu mwaka ni bwo twafatiye mu cyuho Mukeshimana amaze kuvana ibihumbi bitandatu by’amafaranga y’u Rwanda kuri Konti z’abantu batatu."

Yunzemo ati " Umwe mu bagenerwa iyi nkunga yabonye uyu mukozi wa SACCO akomeje kumusiragiza amwaka amafaranga kugira ngo amuhe amafaranga agenerwa, ahita abimenyesha Polisi. Umwe mu bapolisi bakorera muri Ntongwe yambaye imyenda isanzwe (itari impuzankano ya Polisi) ajya kuri iyo SACCO kugira ngo akurikirane ibivugwa kuri uwo mukozi.

Mu mwanya muto yahamaze yabonye abantu batatu yakuyeho amafaranga (buri umwe yamukuyeho ibihumbi bibiri ). Polisi yahise imuta muri yombi; Dosiye ye ikaba irimo gukorwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha."

CIP Kayigi yashimye abatanze amakuru y’iryo katwa ry’amafaranga, aboneraho gusaba buri wese kwirinda gutanga ikiguzi kuri serivisi itangirwa ubuntu; umuntu urenganjijwe cyangwa urerezwe n’umukozi ku rwego runaka ntiyemere gupfukiranwa; ahubwo akabimenyesha urwego rumukuriye kugira ngo rumurenganure.

Yanenze bikomeye abaka amafaranga n’ibindi bitandukanye kugira ngo batange serivisi, abagira inama yo kubicikaho bakuzuza inshingano zabo uko bikwiriye; aboneraho kandi kwibutsa ko inzego zose zahagurukiye kurwanya no guca iyo mikorere mibi igira ingaruka mbi ku mitangire myiza ya serivisi ikanadindiza iterambere n’ubukungu.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo