Ruhango: Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 161 y’abazize Jenoside (AMAFOTO)

Mu karere ka Ruhango hashyinguwe imibiri 161 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 baguye mu Karere ka Ruhango babonetse mu tugari tunyuranye tugize Umurenge wa Ruhango ndetse n’imibiri yabonywe mu Murenge wa Byimana.

Ni umuhango wabaye ku wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2019. Uyu muhango watangiwe n’urugendo rwo kwibuka Abatutsi biciwe mu Ruhango haba bari bahatuye ndetse n’abari baturutse hirya no hino mu makomini y’icyari Superefegitura Ruhango, ni ukuvuga Tambwe, Ntongwe, Murama, Mukingi na Masango, ndetse n’abari bahahungiye baturutse mu bindi bice nka Bugesera no mu Mujyi wa Kigali.

Urugendo rwo kwibuka (Walk to Remember) rwatangiriye ku Kamujyejuru mu Mugududu wa Mujyejuru hazwi cyane ku izina rya "Pinusi" na "CND" hari icyobo cyajugunywemo Abatutsi muri Jenoside.

Imibiri yashyunguwe mu cyubahiro ni iyabonetse mu tugali twa Munini , Tambwe Gikoma , Musamo , Buhoro n’iyabonetse mu Murenge wa Byimana. Yashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rw’Akarere ka Ruhango ahasanzwe hashyinguwe abasaga 20.000.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Espérance akaba n’imboni y’Akarere ka Ruhango niwe wari umushyitsi mukuru. Guverineri Wungirije muri Banki nkuru y’igihugu (BNR), Monique Nsanzabaganwa Monique, Guverineri Munyantwali Alphonse , Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr. Jean Damascène Bizimana , abakuriye ingabo na Polisi n’abandi banyuranye nabo bari muri uyu muhango.

Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi niwe wayoboye amasengesho muri uyu muhango.

Mu ijambo ry’ikaze, umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, yihanganishije anakomeza abarokotse Jenoside, abashimira kuba bataraheranwe n’agahinda ahubwo bagaharanira kwiyubaka, bagafatanya n’abandi kubaka igihugu.

Yahamagariye abaturage kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Yagarutse no ku butabera avuga ko mu hakiri ikibazo cy’Abarundi bakoze Jenoside mu Mayaga bidegembya mu gihu cyabo; ubuyobozi bukaba buzafatanya n’izindi nzego bagakurikiranwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr. Jean Damascène Bizimana yafashe umwanya asobanura ahakomotse umugambi wa Jenoside yakorewe abatutsi.

Mu ijambo rye , Nkurayija Jean Claude, uhagarariye ibikorwa byo kwibuka mu Karere ka Ruhango yavuze ko bishimiye ko habonetse iyo mibiri igashyingurwa mu cyubahiro ariko aboneraho kongera gusaba ko abantu batanga amakuru bakerekana ahakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro.

Mu ijambo rye, Minisitiri Nyirasafari yasabye ababyeyi kubwira abakiri bato amateka nyayo kugira ngo bakuremo amasomo.

Ati " Abakuru tugomba kubabwira amateka nyayo kugira ngo mukuremo amasomo mugaharanira gusigasira umuco wacu n’indangagaciro zawo kuko umuco wacu utwereka ko turi abanyarwanda , ko iyo twunze ubumwe, iyo dushyize hamwe tugera kuri byinshi."

Yasabye abanyarwanda gukomeza kurangwa n’imyifatire iboneye muri iyi minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Ati " Ndasaba abanyarwanda kurangwa n’imyifatire iboneye muri iyi minsi twibuka abacu, hirindwa ihohoterwa akenshi rikunze kwibasira abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi , haba mu mvugo cyangwa se mu bikorwa , nsaba ko twakomeza gusenyera umugozi umwe , tukarinda ibyagezweho."

Yasoje akomeza abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi anabashimira uruhare bagaragaza mu kubaka igihugu anabasaba kwitandukanya n’ababasebya.

Ati " Ndabashimira uruhare mugira mu kubaka igihugu, ubwitange bukomeye mugaragaza , mukarenga agahinda gakomeye , mukarenga ibibazo bikomeye mwahuye nabyo , mugaharanira icyiza. Nkuko ubahagarariye aha mu Ruhango yabivuze, mukomereze aho , mubishimirwe ariko tujye tugaya ababasebya , bamwe na bamwe bashobora kujya kwifatanya n’abarwanya igihugu."

Yunzemo ati " Ntabwo bikwiriye umunyarwanda ko agambanira igihugu noneho uwarokotse Jenoside yakorewe abautsi byo biba ari ikibazo gikomeye kuko urebye aho mwavuye, uyu munsi aho mugeze , ubuhamya bwinshi buvugwa...ubuzima dukwiriye kubukomeraho. Twabonye ikibi nk’abanyarwanda by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mukwiriye kwanga no kwitanga uwashaka guhemukira iki gihugu. Iki gihugu cyamenetse amaraso y’abacu menshi , dukwiriye no kugikunda kurusha n’undi wese."

Urwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Ruhango rushyinguyemo imibiri y’abasaga ibihumbi 20 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abenshi bahashyinguye bakaba ari abiciwe ku cyahoze ari Superefegitura ya Ruhango no ku biro by’icyari Komini Tambwe.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Espérance Nyirasafari niwe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango

Mukundwa Fifi Oliver niwe wahuzaga amagambo (MC) muri uyu muhango...na we ni umwe mu barokokeye mu Karere ka Ruhango ndetse ni mushiki wa Rushayigi Paul watanze ubuhamya

Nkurayija Jean Claude, uhagarariye ibikorwa byo kwibuka mu Karere ka Ruhango

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr. Jean Damascène Bizimana

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Espérance Nyirasafari ageza ijambo kubari aho

Hari hateguwe Ambulance yo kugeza kwa muganga abagize ihungabana....Ruhango iza imbere mu turere dufite abantu bahungabana cyane cyane mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Rushayigi Paul niwe watanze ubuhamya bw’uko iwabo bavuye i Kigali ku Kacyiru bakaza kwa nyirakuru mu Ruhango bazi ko ho ntakibazo bazahagirira ariko abo mu muryango we bakahicirwa

Yasoje abasomera Ijambo ry’Imana

Hafashwe umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994

Bagana ku Rwibutso rwa Jenosie rw’Akarere ka Ruhango

Alphonse Ntagungira warokokeye mu Ruhango niwe wayoboye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 baguye mu Ruhango

Hasojwe bunamira abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Ruhango

Imiryango inyuranye nayo yari yaje kunamira ababo bashyinguwe mu cyubahiro

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo