Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu, yafatiye mu cyuho umugabo w’imyaka 28 y’amavuko, ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, agerageza guha umupolisi ruswa.
Yafatiwe mu mudugudu wa Buhuru, akagari ka Byahi mu murenge wa Rubavu, ku wa Gatatu tariki ya 5 Mata, ahetse abagenzi babiri kuri moto, nyuma yo guhagarikwa agashaka gutanga ruswa ya Frw4000 ngo ahabwe imbabazi.
Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko yafashwe ubwo abapolisi bari bari mu kazi ko gucunga umutekano wo muhanda ahagana saa yine z’ijoro.
Yagize ati: ”ubwo abapolisi bari bari mu kazi ko gucunga umutekano wo mu muhanda nk’uko bisanzwe mu mudugudu wa Buhuru, baje guhakarika moto ifite nimero RG 851 B, yari iriho umumotari wari uhetse abagenzi babiri, mu gihe yari agiye kwandikirwa amande, akomeza guhatiriza ngo ahabwe imbabazi ari nako akura amafaranga y’u Rwanda 4000, ayahereza umupolisi, ako kanya ahita atabwa muri yombi.”
CIP Rukundo yasabye abatwara ibinyabiziga kwirinda amakosa yo mu muhanda ayo ari yo yose kuko ari kimwe mu bitera impanuka zo mu muhanda zihitana ubuzima bw’abantu, mu gihe hari urifatiwemo agakurikiza amabwiriza ahawe n’abapolisi, akirinda kwishyira mu kaga atanga ruswa kuko bimuviramo gukurikiranwa n’amategeko no gufungwa.
Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.