Rubavu: Polisi yagaruje amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 7 yari yibwe umucuruzi

Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu tariki ya 22 Ugushyingo yafashe Manzi Christia w’imyaka 24 imufatana amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 7,953,500 yari yibwe umucuruzi witwa Ruvumba Fabrice w’imyaka 25. Manzi yafatiwe mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Amahoro, Umudugudu wa Umunezero ari naho Ruvumba acururiza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwa Manzi byaturutse ku makuru y’abaturage bari bamaze kumubona asohoka mu iduka rya Ruvumba baramucyeka.

Yagize ati” Ruvumba yasohotse mu muryango umwe ubamo amafalini aranguza ajya mu wundi muryango, yasize yibagiwe gukinga noneho Manzi yinjiramo. Mu kanya abantu bari hafi aho babonye Manzi asohoka yihuta bagira amacyenga babwira Ruvumba ajya kugenzura aho abika amafara. Agezeyo yasanze akabati gafunze ariko akomeje kwitegereza abona munsi hari ahantu bagapfumuye, arebye asanga amafaranga yose yibwe.”

CIP Karekezi yakomeje avuga ko ibyo byabaye ku isaha ya saa Munani z’amanywa, abapolisi banyuze aho hantu basanga abaturage bashungereye Manzi, yahise anyonyomba arabacika ariko abapolisi bamwirukaho baramufata. Bamaze kumufata basanze koko mu myenda y’imbere yambariyeho amafaranga y’u Rwanda 7,953,500.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko Manzi yahise yemera ko ayo mafaranga yari amaze kuyiba mu iduka rya Ruvumba ,ndetse yemera no kuyamusubiza. CIP Karekezi yashimiye abaturage babonye Manzi bakamugirira amacyenga ndetse bakihutira gutanga amakuru.

Ati” Turashimira abaturage bagize uruhare mu gutuma uriya ucyekwaho ubujura afatwa, bagize uruhare mu kuburizamo icyaha cy’ubujura. Ariko turanakangurira abacuruzi n’abandi baturage kujya baking amazu igihe hari aho bagiye mu rwego rwo kwima icyuho abashobora kubiba.”

Ruvumba yashimiye abaturage na Polisi y’u Rwanda bamufashije gufata uwari umwibye amafaranga bakayamwaka yose uko yakabaye.

Manzi yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hatangire iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo