Rubavu: Polisi yafashe itsinda ry’abakekwaho gukwirakwiza urumogi

Kuwa Kabiri tariki ya 24 Ugushyingo ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) rikorera mu Karere ka Rubavu ryafashe itsinda ry’abantu bane bakurikiranweho gukwirakwiza urumogi ahantu hatandukanye.

Abafashwe ni Izabafashe Gabriel w’imyaka 31 uzwi ku izina rya Gasongo yafatanwe udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 5, Nyirabuhinja Julienne w’imyaka 40 yafatanwe udupfunyika 1,100 tw’urumogi, Mushimiyimana Emmanuel wafatanwe udupfunyika 400 ndetse n’uwitwa Nsabimana Theogene wafatiwe mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko gufatwa kw’aba bantu bose byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Abaturage bo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, tariki ya 23 ugushyingo, baduhaye amakuru ko uwitwa Mushimiyimana Emmanuel akekwaho kuba afite urumogi acuruza. Tukimara guhabwa ayo makuru, abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bahise bajyayo baramufata, bamusangana udupfunyika 400 tw’urumogi.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko Mushimiyimana akimara gufatwa bamubajije aho akura urwo rumogi, avuga ko aruhabwa na Izabafashe uzwi nka Gasongo wo mu Murenge wa Bugeshi ndetse ko mu gihe yajyaga kurukurayo yahahuriye n’uwitwa Nsabimana Theogene nawe wahakuye udupfunyika ibihumbi 2 tw’urumogi yari ajyanye mu Mujyi wa Kigali. Uyu Nsabimana yaje gukurikiranwa afatirwa mu Mujyi wa Kigali i Nyabugogo.

Yagize ati “Umwe muri aba bagize iri tsinda akimara kuduha ayo makuru, n’ubundi ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, ku wa Kabiri ryahise rijya mu murenge wa Bugeshi, Akagari ka Rusiza aho Izabafashe Gabriel atuye bamusanga mu kabari ke ari kumwe na Nyirabuhinja Julienne, uyu Nyirabuhinja afite udupfunyika 1,100 yari amaze kugura na Gabriel. Ako kanya abaturage bahise bahagera babwira abapolisi ko uwo mugabo asanzwe akekwaho gucuruza ibiyobyabwenge, abapolisi niko gusaka mu nzu ye basangamo udupfunyika ibihumbi bitanu tw’urumogi.”

Abafashwe bahise bajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanama aho bagiye gukorwaho iperereza n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ruhakorera.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage batanze amakuru kugira ngo ririya tsinda rifatwe. Aboneraho gusaba abaturage muri rusange kurwanya abijandika mu bikorwa by’ibiyobyabwenge uko bimeze kose.

Ati “Turasaba abaturage cyane cyane abaturiye umupaka uhana imbibi n’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) kutarebera abacuruza, abakwirakwiza ndetse n’abanywa ibiyobyabwenge kuko bigira uruhare mu kwangiza abana babo n’ab’igihugu muri rusange kandi aribo Rwanda rw’ejo, bityo ko bakwiye kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare."

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yanibukije abacuruza bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge kubicikaho kuko uretse igihombo, gucibwa amande, gufungwa no gusigira imiryango yabo ubukene nta kindi bibagezaho.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo