Rubavu: Abantu batatu bafatanywe ibicuruzwa bitandukanye bya magendu

Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Nzeri, ryafashe abantu batatu bari binjije mu gihugu ibicuruzwa bitandukanye bya magendu, babikuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bakoresheje inzira zitemewe zizwi nka Panya, bakaba bafatiwe mu murenge wa Gisenyi, Akagali ka Mbugangari, Umudugudu wa Rurembo.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko abafashwe ari; Nyobotsimana Bihangamanwa, Uwizeyimana Kesie, na Ndori Safari.

Yagize ati: "Bari bafite magendu y’ibicuruzwa bitandukanye birimo; Inkweto za caguwa imiguru 101, ibiro 30 by’imyenda ya caguwa, amasashe atemewe gukoreshwa mu Rwanda 3800, amata yo mu bwoko bwa Nido , inzoga z’ubwoko butandukanye zirimo Simba waragi amacupa 14, na rikeri zo mu bwoko bwa Savanna amacupa 24. Bafatanywe kandi ibirungo byifashishwa mu guteka byitwa Onge udupaki 180, ndetse n’amavuta yo kwisiga yangiza uruhu amacupa 24."

CIP Rukundo yakomeje avuga ko ibikorwa byo gufata aba bose byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage batuye mu Mudugudu wa Rurembo.

Ati: “Abaturage nibo bahamagaye Polisi ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro ko hari abantu batatu binjiza mu gihugu ibicuruzwa bya magendu babikuye mu gihugu cya Kongo, kandi ko ibyo bikorwa babikora mu masaha ya nijoro bakanyura mu nzira zitemwe (Panya).

Polisi yahise itangira ibikorwa byo kubafata, abapolisi bageze mu rugo rw’uwitwa Uwizeyimana Kesie no murugo rwa Safari Ndori bahasanga biriya bicuruzwa byose twavuze haruguru, bemera ko ari ibyabo ndetse ko banafatanya na Nyobotsimana Bihangamanywa nawe washakishijwe arafatwa, bose bahita bafungwa.”

CIP Rukundo yihanangirije abantu bose cyane cyane abaturiye imipaka kureka kwishora mu bikorwa byo kwinjiza magendu mu gihugu kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko, anabibutsa ko Polisi itazahwema kubafata kuko magendu imunga ubukungu bw’igihugu.

Yasoje ashima uruhare rw’abaturage batanga amakuru, abakora ibyaha bagafatwa, anabasaba gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kurwanya ibyaha.

Abafashwe uko ari batatu bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugezacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Gisenyi ngo hakurikizwe amategeko, naho ibyo bafatanywe byashyikirijwe ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) ku mupaka.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).
Umucuruzi ufatanwe magendu ategekwa gutanga amande angana na 100% by’umusoro yari anyereje kandi akaba yafungwa hagati y’amezi 6 n’imyaka ibiri.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo