RIB yataye muri yombi abakekwaho kwica umukobwa wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi babiri mu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umukobwa witwa Imanishimwe Sandrine wari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (yahoze ari KIST).

Uwishwe yitwa Sandrine Imanishimwe w’imyaka 21 wigaga mu mwaka wa mbere ishami ry’ikoranabuhanga mu gashami ka ’biochemistry’.

Umurambo we wabonywe n’abanyeshuri mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 8 Nzeri 2019 muri iyi kaminuza . Abanyeshuri bamubonye bavuze ko yari afite uruguma runini inyuma ku mutwe.

Ibinyujije kuri Twitter, RIB yatangaje ko kugeza ubu hamaze gufatwa abantu babiri bakekwaho gucura umugambo wo kwica uyu munyeshuri. RIB itangaza ko abafashwe, barimo uwahoze ari umukunzi we.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo