Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasubije umugore amafaranga arenga Miliyoni 5 ( 5,150,000 Frw) yari yibwe na Melchiade Ngendabanga wamukoreraga mu rugo.
Amaze kuyiba yahise ajya kuyabitsa mukuru we Alex Nkunzimana wakoraga akazi ko mu rugo mu rundi rugo. Aba bombi barafashwe, ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimironko mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB irakangurira kandi abaturarwanda kwitabira gahunda yo kubika amafaranga yabo muri banki ndetse n’ubundi buryo butandukanye bw’ikoranabuhanga ngo hirindwe ibi byago byo kuba bakwibwa.