Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza bo mu ntara y’iburasirazuba bavuga ko batemerewe kuyobora ibigo by’amashuri yisumbuye barasaba ko barenganurwa bagakizwa imyanzuro ya REB inyuranye n’iteka rya perezida wa repuburika ndetse n’amabwiriza ya minisitiri w’uburezi.
Bamwe mu bayabozi b’amashuri abanza baganiriye na RWANDAMAGAZINE bemeza ko ibyemezo by’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi mu Rwanda REB, bibuza abasanzwe ari abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza kuba bahatanira kuba abayobozi b’ibigo by’amashuri yazamuwe mu ntera agahabwa icyiciro cy’amashuri yisumbuye, nyamara ngo ibyo basabwa byose babyujuje ndetse mu mabwiriza n’Iteka rya perezida wa repuburika nta na hamwe havangura umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza n’ayisumbuye.
Ubusanzwe iyo hakenerwaga umuyobozi w’Ishuri ryaba iry’isumbuye cyangwa ishuri ribanza hakorwaga ibizamini n’abayoboraga ibigo by’amashuri abanza byazamuwe bakemererwa gupiganira umwanya.
Umwe muri aba bayobozi utifije ko amazina ye ajya ahagaragaza wo mu Karere ka Ngoma yagize ati " Twe twayoboraga ibigo by’amashuri abanza, baduhaye amashuri yisumbuye ariko ntitwemerewe kudepoza kandi twujuje ibisabwa, ngo kuko tutigisha mu mashuri yisumbuye".
Uwo mu Karere ka Kirehe yunzemo ati: “Noneho rero ikibazo gihari gikomeye cyane reka nkikubwire , ni uburyo ki amahugurwa y’ubunyamwuga tubona ntabwo bajya batuvangura ( ay’uw’amashuri abanzai abona ninayo uw’amashuri abanza abona) ari uburambe umuntu arabufite bwo kuyobora iyo diregisiyo.
Uburyo rero barikuvuga ngo uw’amashuri abanza ntiyazamuka ngo ayobore amashuri yisumbuye keretse niba na Segonderi izajyamo aba diregiteri babiri! ( uw’abanza n’ayisumbuye) kuki se bo bemerewe kuyobora ibyo byiciro byombi?”
Uyu muyobozi avuga ko ubusanzwe abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye bahabwa amahurwa ajyanye n’imiyoborere n’imicungire y’ibigo amwe ndetse ngo abayobora ibigo by’amashuri abanza hari ayo babona by’umwihariko, ikindi ni uko aba bayobozi basabwe kuzamura urwego rw’amashuri yabo kugirango babashe kuyobora ibigo.
Kubera iki harimo ukudahuza mu itangwa ry’akazi ku bayobozi b’ibigo by’amashuri muri ibi bihe ?
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB, bwagiranye inama n’abayobozi b’uburezi mu turere twose tw’igihugu, umwe myanzuro yawo uvuga ku kibazo cy’abayobozi b’ibigo by’amashuri ugira uti " Nta HT(umuyobozi w’ikigo cy’ishuri) cyangwa umwarimu wa primaire(amashuri abanza) ushobora kudepoza ku mwanya w’umuyobozi w’ishuri ryisumbuye atabanje kwigisha muri secondaire (amashuri yisumbuye)".
Iteka rya Perezida wa Repuburika No 064/01 ryo ku wa 16 z’ukwezi kwa Gatatu 2020 rishyiraho sitati yihariye igenga abarimu b’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’imirimo ngiro, ingingo yaryo ya 26 igaragaza ibisabwa mu gushyira mu mwanya umuyobozi w’ishuri rigira riti “umuyobozi w’ishuri ashyirwa mu mwanya hashingiwe kuri ibi bikurikira:
1. Kuba nibura ari mu rwego rwa gatatu rw’abarimu mu cyiciro cy’amashuri abarizwamo 2. Kuba agaragaza ubushobozi bwihariye mu kazi 3. Kuba ari inyangamugayo 4. Kuba arangwa n’indangagaciro z’umwuga we.
Iri teka risobanurwa mu buryo bwimbitse n’amabwiriza ya minisitiri w’uburezi no 004/MINEDUC 2020 yo ku wa 09 Nyakanga 2020 agenga ishyirwaho n’imikorere bya komite itoranya abayobozi n’abayobozi bungirije mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’imirimo ngiro.
Umutwe wa 3 waya mabwiriza mu ngingo yayo ya 11, igaragaza ibigenderwaho hatoranywa umuyobozi w’ishuri cyangwa umuyobozi w’ishuri wungirije, hagira hati “Bitanyuranyije n’ibiteganywa n’ingingo ya 26 na 27 z’Iteka rya Perezida wa Repuburika No 064/01 ryo ku wa 16 z’ukwezi kwa Gatatu 2020 rishyiraho sitati yihariye igenga abarimu b’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’imirimo ngiro, umukandida ku mwanya w’umuyobozi, umuyobozi wungirije w’ishuri atanga idosiye ikubiyemo ibi bikurikira, 1. Inyandiko zigaragaza urwego ariho,2. Inyandiko zigaragaza ubushobozi bwihariye mu kazi, 3. Inyandiko zigaragaza ubunyangamugayo, 4. Inyandiko zigaragaza indangagaciro z’umwuga n’ubuyobozi.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB, Dr Ndayambaje Irene bimwe mubyo avuga nta hantu na hamwe bigaragara muri aya mabwiriza ndetse n’iteka rya Perezida wa Repuburika mu kiganiro gito yagiranye na RWANDAMAGAZINE mu nyandiko kuri terefone yavuze ko nta muyobozi ugomba kuyobora ishuri ryisumbuye atabanje kwigisha mu mashuri yisumbuye byibura imyaka 5,ibi bikaba bihabanye n’ibikubiye mu mabwiriza ya Minisitiri w’Uburezi.
Yagize ati " None se urumva niba wayoboraga ishuri rya primaire bikugira ako kanya umuyobozi w’ishuri ryazamuwe(ryisumbuye)? Uyobora ishuri ryisumbuye agomba kubanza kuba umwarimu mu ishuri ryisumbuye byibura imyaka itanu. Kandi kuba umwarimu mu mashuri yisumbuye bifite ibyo bisabwa n’ibyo bigomba kuzuza".
Hari undi muyoboyi w’ikigo cy’amashuri mu karere ka Kirehe nawe yagaragaje ukuvuguruzanya hagati y’inzego yagize ati: turahangayitse cyane ! Abayobozi b’amashuri Abanza duhugurwa ku miyoborere y’ibigo! Duhugurwa buri munsi ! Kumicungire y’ibigo! Turi ba Comptable tukaba na Prefet des études!
Yakomeje avuga ko babashishikarije kongera ubumenyi ubu bafite Diploma yasabwe! Ikindi kdi mu iteka rya President ntaho kwigisha imyaka itanu muri Secondary byanditse!
Bibaza iki kuri iki kibazo " Ese wakoresha umuntu utazemerera promotion yo kuva kumwanya ariho ajya kuwundi kdi afite ubwo bushobozi ukamutegaho uwuhe musaruro! Ese Uburambe basaba kumwanya runaka bwaba bumaze iki? Urafata umuvubuka ukareka umenyereye ukumva ntakibazo kirimo! Harimo guheza rwose! Harimo nababeye indashyikirwa zihembwe gukumirwa zizira kwigisha nokuyobora Primary zujuje ibisabwa nk’aho ari icyaha gukora muri Primary! Ibyo nibyo bibazo twifuzako mwatubariza Hon Minister/MINEDUC na Bwana DG/REB!”
Ibi aba bayobozi barasaba ko hagira igikorwa nabo bakemererwa gupiganwa kuko biuvuze ko nta muyobozi uyobora ishuri ribanza wayobora ishuri ryisumbuye atabanje kwigisha ni mugihe kandi ngo baba bashishikarizwa kongera amashuri mu rwego kugirango bazazamure urwego.
/B_ART_COM>