PTS-GISHARI: Abarenga 1600 basoje amahugurwa abinjiza mu kazi

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gashyantare, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Alfred Gasana yayoboye umuhango wo gusoza amahugurwa y’abapolisi bato 1,612.

Ni umuhango wabereye mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS) riherereye mu murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana ari naho haberaga ayo mahugurwa.

Witabiriwe kandi n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel K Gasana, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza n’ Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Igorora(RCS) CGP Juvenal Marizamunda.

Bose uko ari 1612 basoje aya mahugurwa y’ icyiciro cya 18 cy’abapolisi bato muri Polisi y’u Rwanda, barimo ab‘igitsina gore 419, naho abagera kuri 40 bakaba ari abo mu rwego rushinzwe Igorora, batangiye amasomo muri Werurwe mu mwaka ushize.

Abagera ku 147 muri bo batorejwe mu ishuri rikuru rya Polisi riherereye mu karere ka Musanze aho bari gukurikirana amasomo ya Kaminuza mu mwaka wa mbere mu mashami atandukanye arimo Amategeko, Ikoranabuhanga, Indimi, n’Ishami ryigisha Igipolisi cy’umwuga.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Alfred Gasana yavuze ko Polisi y’u Rwanda ifite inshingano zikomeye zo kurinda umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo, gukumira impanuka zo mu muhanda, kurwanya ibyaha ndetse n’ibindi bikorwa byose bishobora kubangamira ituze n’umutekano by’abaturarwanda n’abarusura, kandi ikaba ihagaze neza nk’uko bigaragazwa na raporo zitandukanye.

Yagize ati: ” Kugeza ubu, Polisi y’u Rwanda ihagaze neza mu gushyira mu bikorwa inshingano zayo nk’uko bigaragazwa na raporo mpuzamahanga zitandukanye, zishyira u Rwanda mu bihugu bya mbere ku isi bifite umutekano uhamye.”

Minisitiri Gasana yakomeje asaba abasoje amahugurwa kuba intangarugero mu kazi bagiye gukora, bashyira mu bikorwa ibyo bigishijwe mu gihe bamaze mu mahugurwa.

Ati: “Ndabasaba mwe musoje aya mahugurwa gukomereza mu nzira nziza, mukaba intangarugero mu kubahiriza amategeko, mugashyigikira gahunda za Leta aho muzaba mukorera hose kugira ngo n’abaturarwanda babagirire ikizere kandi babigireho uwo muco mwiza.”

Yakomeje ashima urwego Polisi y’u Rwanda igezeho mu gucunga umutekano mu gihugu, bikaba byaratumye ibyaha bigabanuka ku buryo bugaragara.

Yavuze ko gucunga umutekano bitagarukira mu gihugu cyacu gusa kuko Polisi y’u Rwanda yitabazwa n’Umuryango w’Abibumbye mu kugarura umutekano no mu bihugu by’amahanga bifite ibibazo by’umutekano.

“Ubu Polisi y’u Rwanda ifite umubare munini w’Abapolisi bari mu bikorwa byo gucunga umutekano mu bihugu nka Sudani y’Epfo, Repubulika ya Santrafurika, Mozambique n’ahandi.

Mwe musoje aya mahugurwa rero, nimuze mutange umusanzu wanyu muri icyo gikorwa gihesha ishema igihugu cyacu.”

Umuyobozi w’ishuri ry’amahugurwa rya Polisi, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti, yavuze ko akurikije igihe abanyeshuri basoje amasomo bamaze biga, ndetse n’amasomo bigishijwe, bibemerera kuba abapolisi beza kandi bakora kinyamwuga.

Yagize ati: “Mu gihe cy’amezi 11 bamaze bahugurirwa hano, aba banyeshuri bize amasomo abaha ubumenyi, ubushobozi n’imyitwarire ya kinyamwuga mu kazi ka Gipolisi ku rwego rw’abapolisi bato."

Yunzemo ati: " Bize amasomo abaha ubumenyi mu bya gisikare n’igipolisi; biga gukoresha intwaro, imyitozo y’akarasisi na disipulini, imyitozo ngororamubiri, kubungabunga umutekano n’ituze ry’Abaturarwanda, banahabwa ibiganiro kuri gahunda za Leta n’andi masomo azabafasha mu mwuga wa gipolisi bagiye gutangira.“

CP Niyonshuti yashishikarije abasoje amasomo kuzarangwa n’imyitwarire myiza mu kazi bagiyemo, abagira inama yo kuzakomeza kwiga no kwihugura.

Yasoje ashimira ubuyobozi bw’igihugu na Polisi y’u Rwanda buha agaciro gakomeye imyitozo n’amahugurwa bityo ishuri abereye umuyobozi rikongererwa ubushobozi n’ibikoresho birifasha mu migendekere myiza y’amahugurwa.

Uretse amahugurwa y’abapolisi bato, mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi, PTS Gishari hatangirwa amahugurwa y’ibyiciro bitandukanye arimo ay’abashaka kuba ba ofisiye bato (Cadet course), abitegura kujya mu butumwa bw’amahoro hanze y’Igihugu (FPU), abitegura kujya kurwanya iterabwoba muri Mozambique, amahugurwa yo gukarishya ubumenyi bw’abapolisi, amahugurwa yo gutwara ibinyabiziga n’imodoka zikoreshwa mu ntambara, amahugurwa ya DASSO, ay’Urubyiruko rw’abakorerabushake n’ayandi aba agamije kongerera ubumenyi, ubushobozi na disipulini abapolisi n’abakozi bo mu zindi nzego.”

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo