Polisi yatangiye ibikorwa byagutse byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu mu gihugu

Guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Nzeri Polisi y’u Rwanda yatangiye ibikorwa byagutse bigamije kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ubucuruzi bw’ibintu bitemewe mu Rwanda bikomeje kugaragara mu gihugu. Ni ibikorwa bizabera ku mipaka ihuza u Rwanda n’ibihugu birukikije ndetse no mu maduka n’amasoko y’imbere mu gihugu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bene ibi bikorwa byari bisanzwe bibaho bigakorwa n’ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha ariko kuri iyi nshuro iri shami ryatijwe izindi mbaraga.

Yagize ati” Musanzwe mubibona ko kenshi tugaragaza bimwe mu bicuruzwa byafashwe ndetse n’ababifatanwe bakagaragazwa. Akenshi bifatirwa ku mipaka ya bimwe mu bihugu duhana imbibi, kuri iyi nshuro twatangiye ibikorwa byagutse byo kurwanya ubu bucuruzi bwa magendu hirya no hino mu gihugu.”

CP Kabera yavuze ko ibicuruzwa byiganjemo ibiribwa cyane cyane ibirungo ,ibinyobwa byiganjemo inzoga zikomeye(Liquors),imyenda ya caguwa. Yanavuze ko harimo ibicuruzwa bitemewe ku isoko ryo mu Rwanda cyane cyane amavuta yo kwisiga nk’ayangiza uruhu, za Kanyanga, amasashe n’ibindi aribyo bikunze kuboneka ku masoko yo mu Rwanda.

Yavuze ko ibikorwa byo kurwanya ubu bucuruzi bwa magendu bizajya bibera mu masoko no mu maduka hirya no hino mu gihugu. Ibi bikorwa kandi bizanabera mu Mujyi wa Kigali nk’ahantu hari isoko ryagutse rizanwamo ibyo bicuruzwa.

Ati ”Ubusanzwe ubucuruzi bwa magendu tubukumirira ku mipaka kugira ngo bitinjira mu gihugu, gusa hari abanyura mu nzira za rwihishwa bikinjira. Kubera ko isoko ryabyo rikunze kuba mu Mujyi wa Kigali, ibi bikorwa twatangiye uyu munsi bizanabera mu masoko no mu maduka yo mu Mujyi wa Kigali.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yaboneyeho kongera gukangurira abaturarwanda gukomeza kugaragaza ubufatanye na Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ubucuruzi bwa magendu ndetse no kurwanya ibicuruzwa bitemewe mu Rwanda. Yabibukije ko imisoro ariyo yubaka Igihugu bityo akangurira abantu kwirinda kunyereza imisoro ariko abibitsa ko uzabikora nawe azafatwa agahanwa hakurikije amategeko.

Yagize ati” Nta muntu uyobewe ko imisoro ariyo yubaka Igihugu, gutanga imisoro ni uburyo bwo kwiyubakira Igihugu ari nayo mpamvu buri muntu agomba kugaragaza umuntu azi ukora ubucuruzi bwa magendu. Bariya banyereza imisoro nabo nagira ngo mbibutse ko amategeko ahari ahana abanyereza imisoro, bityo ushobora gushaka inyungu nyinshi binyuze mu kunyereza imisoro ariko wafatwa ugahomba n’ibyo wari umaze kugeraho.”

Mu bihe bitandukanye n’ahantu hatandukanye Polisi y’u Rwanda yagiye ifata bamwe mu bacuruzi bafite ibicuruzwa batatangiye imisoro, bimwe byafatirwaga ku mipaka ibindi bigafatirwa mu gihugu rwa gati.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ingingo ya 10 ivuga ko Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ingingo ya 11 ivuga ko Umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana arindwi (700.000 FRW) kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.

Ingingo ya 12 ivuga ko Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Itegeko N° 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha ingingo ya 87 ivuga ko Umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze kimwe mu bikorwa bikurikira: gukoresha inyandiko mpimbano mu ibaruramari rye; kwigana no gukoresha inyandiko cyangwa ibikoresho byo mu buyobozi bw’imisoro byifashishwa mu gusoresha;guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; gukora imenyekanisha rigaragaza ko umusoreshwa atacuruje; guhindura izina ry’ubucuruzi bikozwe n’ukurikiranweho umusoro; kwandika ubucuruzi ku wundi muntu mu buriganya; guhisha Ubuyobozi bw’Imisoro ibitabo by’ibaruramari cyangwa kubyangiza; gukoresha ibitabo by’ibaruramari by’ibihimbano; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo