Polisi yasabye abaturarwanda kugira uruhare mu gukumira abangiza ibikorwaremezo

Polisi y’u Rwanda yibukije abaturarwanda ko biri mu nshingano zabo gufata neza ibikorwaremezo Leta y’u Rwanda ibagezaho, kuko ari gahunda y’iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange, bagira uruhare mu gukumira no kurwanya ababyangiza bagamije indonke zabo bwite.

Byagarutsweho n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye, mu butumwa yageneye abaturage bo mu Karere ka Gisagara, kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2024.

Yashimiye abagira uruhare mu kubungabunga ibikorwaremezo Leta ibagezaho, batanga amakuru ku nzego z’umutekano, atuma imigambi y’abishora mu kubyangiza iburizwamo, ababigerageje nabo bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Ni nyuma y’uko hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage, mu rucyerera rwo ku wa Kane tariki 11 Mutarama, Polisi yafatanye umugabo w’imyaka 42 y’amavuko, urusinga rwa metero 121 z’uburebure iwe mu rugo, mu kagari ka Rusagara ko mu murenge wa Kigembe, acyekwaho kwiba ku muyoboro mugari w’amashanyarazi.

SP Habiyaremye yagize ati: “Ikibazo cy’ubujura bw’ibikorwaremezo bikoreshwa mu gukwirakwiza umuriro n’amazi cyagiye gikomeza kwiyongera mu mezi ashize, aho imibare yagiye igaragaza ko intara y’Amajyepfo ari yo ifite umubare munini w’abafatiwe muri ibyo bikorwa.

Turashimira cyane abaturage bagiye bagira uruhare mu kubagaragaza bigatuma bafatwa, kuri ubu abenshi muri bo bakaba barashyikirijwe inkiko.”

Yakomeje ati: “Turabasaba kutihanganira na rimwe bene abo bantu kuko ibikorwa byabo bigira ingaruka ku ikwirakwizwa ry’amashanyarazi ku baturage, bigateza umutekano mucye, bigateza impanuka z’amashanyarazi kandi bikadindiza ubukungu bw’igihugu n’ibindi.”

SP Habiyaremye yaburiye abantu bakishora mu bikorwa nk’ibi byo kwangiza ibikorwaremezo ko ibikorwa byo kubafata bitazigera bihagarara na rimwe ko ahubwo bizakomeza gushyirwamo imbaraga nyinshi ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage.

Ingingo ya 182 yo mu Itegeko No.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo