Polisi y’ u Rwanda ifatanyije n’inzego z’ibanze mu bikorwa bitandukanye byabaye ku wa kabiri tariki ya 06 Nzeri mu turere twa Musanze na Gakenke yagaruje amafaranga y’u Rwanda miliyoni 1 n’ibihumbi 140 agize amwe mu mafaranga yari yibwe, hafatwa abantu babiri bakurikiranyweho kugira uruhare mu iyibwa ry’ayo mafaranga mu turere twa Musanze na Gasabo.
Amafaranga yibwe yose hamwe ni 1,626,000 Frw harimo amafaranga ibihumbi 326 yafatanywe uwitwa Dushimiyimana Emmanuel nyuma yo kuyiba umucuruzi mu iduka riherereye mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, hagaruzwa kandi ibihumbi 814, muri miliyoni 1 n’ibihumbi 300 yari yibwe n’uwitwa Ngirabakunzi Jean de Dieu, wayibye uwo yakoreraga akazi ko mu rugo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.
Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko aba uko ari babiri bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abibwe.
Yagize ati: " Ngirabakunzi yari asanzwe akora akazi ko mu rugo mu muryango utuye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali, uwamukoreshaga, yahamagaye Polisi avuga ko umukozi we yamwibye amafaranga angana na miliyoni 1 n’ibihumbi 300, ndetse ko uwo mukozi yahise ataha iwabo mu Murenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke, bityo akaba acyeka ko ariwe wayatwaye.”
Polisi yahise itangira ibikorwa byo kumushakisha, nibwo yafatirwaga mu Mudugudu wa Ruhore asigaranye amafaranga ibihumbi 814, yahise afatwa arafungwa."
Ku rundi ruhande Dushimiyimana yafatiwe mu Kagali ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza, mu Karere ka Musanze, afite amafaranga ibihumbi 326 yari yibye umucuruzi wamutumye kumurangurira ibicuruzwa.
Ati: " Polisi yahawe amakuru n’umucuruzi avuga ko yohereje Dushimiyimana kumurangurira ibicuruzwa, amuha ibihumbi 326, akaba atigeze amuzanira ibyo yamutumye cyangwa ngo amugarurire amafaranga ye.”
Polisi yahise itangira kumushakisha, imufatira mu Kagali ka Kigombe, aho yafatiwe agifite amafaranga yose, nawe ahita afungwa."
SP Ndayisenga yihanangirije abantu bose bihesha iby’abandi, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko harimo no gufungwa.
Yasabye abaturage kureka kubika amafaranga menshi mu mazu aho batuye ahubwo bagahitamo kujya bayabika kuri banke.
Abafashwe uko ari babiri bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, ngo hakurikizwe amategeko, naho amafaranga bafatanywe asubizwa ba nyirayo.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
/B_ART_COM>