Polisi yafashe undi mushoferi wari ugiye gusuzumisha imodoka yanyweye ibisindisha

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 30, Mutarama, Polisi y’u Rwanda yafashe uwitwa Nzirorera Appolinaire ufite imyaka 58 y’amavuko wari ugiye gusuzumisha ubuziranenge bw’imodoka, bamupima bagasanga yari ayitwaye yanyweye inzoga.

Yafatiwe mu kigo gishinzwe gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga giherereye i Remera mu Karere ka Gasabo, aje gusuzumisha ubuziranenge bw’ imodoka yo mu bwoko bwa Fuso RAF 095 U.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko yafashwe nyuma y’uko bamupimye bagasanga yari atwaye imodoka yafashe ku bisembuye, afite igipimo kiri hejuru ya 0.8 by’umusemburo wa alukoro uri mu maraso.

Yagize ati: "Nyuma yo gucyekwaho kuba yafashe ku binyobwa bisembuye, Nzirorera baje kumupima basanga afite igipimo cya alukoro mu maraso ye ingana na 2.21 bivuze ko icyo gihe aba atacyemerewe gusubira mu muhanda atwaye."

CP Kabera avuga ko ibi ari ibikorwa Polisi izakomeza gukora mu rwego rwo kurwanya no gukumira impanuka zo mu muhanda zituruka ku businzi.

Ati:” Tumaze iminsi dukora ubukangurambaga bujyanye n’umutekano wo mu muhanda harimo no gukangurira abatwara ibinyabiziga kwirinda gutwara banyoye ibisindisha bimwe mu bikunze gutera impanuka zo mu muhanda zitwara ubuzima bw’abantu zikangiza n’ibikorwaremezo. Ntabwo rero Polisi izigera icika intege mu gukora ibikorwa nk’ibi byo kubafata kandi abazajya babifatirwamo ntibazihanganirwa bazajya babihanirwa.”

Yahishikarije abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko yo mu muhanda mu rwego rwo gukumira impanuka, by’umwihariko iziterwa n’ubusinzi, mu gihe bazi ko bafashe ku bisembuye bagashaka undi ubafasha cyangwa ubundi buryo bwo gutaha bakirinda gushyira ubuzima bwabo mu kaga n’ubw’abo basangiye umuhanda.

Si ubwa mbere hafashwe umushoferi ugiye gusuzumisha ubuziranenge bw’imodoka yanyweye ibisindisha kuko no mu cyumweru gishize, ku itariki ya 25 Mutarama, mu kigo giherereye mu Karere ka Rwamagana, hafatiwe undi mushoferi wagaragaye yasinze bamupimye babona igipimo cya alukoro mu maraso ye ingana na 2.24.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo