Polisi yafashe telefone zibwe zirenga 300

Polisi y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu Karere ka Nyarugenge, yafashe ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe byibwe, birimo telefoni zigendanwa 308, n’abantu barindwi bacyekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura.

Uko ari barindwi bafashwe ku wa Kabiri, tariki ya 13 Gashyantare, barimo abacuruzi bagura ibikoresho byakoreshejwe byibwe, ndetse n’abatekinisiye bagiye bahindura nimero ziranga ibyo bikoresho (serial number).

Uretse telefone ngendanwa, hafashwe n’ibindi bikoresho birimo telefone nini zizwi nka tablets 28, mudasobwa zigendanwa 4 n’imwe ikoreshwa mu biro (desktop).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda; Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze ko mu bafashwe harimo umwe wafatanywe telefone 110 zose.

Yagize ati: "Abafashwe ahanini ni abagura n’abacuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga n’iby’amashanyarazi byakoreshejwe byibwe, aho umwe muri bo wenyine yafatanywe telefoni 110. Baracyekwaho gukorana n’abajura biba ibyo bikoresho cyane cyane telefoni zigendanwa, mudasobwa na televiziyo.

ACP Rutikanga yatanze umuburo ko ibikorwa bya Polisi byo kubashakisha no kubafata bikomeje mu rwego rwo guhashya ubu bujura, butizwa umurindi n’abagura ibyo bikoresho.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha bakurikiranyweho.

Muri Nyakanga 2022, Mu Rwanda hashyizweho amabwiriza Nº DGO/REG/005, agenga ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe, ashyiraho umurongo w’iyubahirizwa ry’ubuziranenge mu bucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe birimo telefone, insinga z’amashanyarazi, mudasobwa, televiziyo, radio, sikaneri, ibikoresho by’umuziki nka gitari, piano, indangururamajwi, n’ibindi.

Aya mabwiriza ateganya ibijyanye no kwemererwa gukora ubwo bucuruzi, Kwandika amakuru ajyanye n’igikoresho cy’amashanyarazi cyangwa icy’ikoranabuhanga cyakoreshejwe, kugenzura nyir’ibikoresho, gukora amasezerano y’ubugure, gutanga inyemezabuguzi n’ibindi.

Ingingo ya 3 muri aya mabwiriza ivuga ko; Umuntu ushaka gukora ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe agomba gusaba uruhushya rutangwa n’Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), rugira agaciro k’imyaka ibiri (2) ishobora kongerwa kandi ko uru ruhushya rudahererekanwa.

Ingingo ya 13 ivuga ko ucuruza yandika amakuru y’ingenzi asabwa kubika nibura mu gihe cy’imyaka ibiri, ajyanye n’igikoresho cy’amashanyarazi cyangwa icy’ikoranabuhanga cyakoreshejwe aguze ndetse n’icyo yagurishije.

Ayo makuru ni ayerekana icyiciro, izina ry’ikirango; izina ndangakigererezo ryo mu ruganda (model name); inomero y’ubwoko; inomero ya seri; amakuru agaragaza International Mobile Equipment Identity (IMEI) na International Mobile Equipment Identity Software Version (IMEI SV), hakurikijwe aho ibikoresho biri, aho bishoboka; ikindi kirango cyangwa imimerere igitandukanya n’ibindi, iyo bihari n’ ibisobanuro by’imikorere n’imikoreshereze y’igikoresho.

Mbere yo kugura ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe, ucuruza agomba kubanza kugenzura ko ubigurisha ari we nyirabyo wemewe n’amategeko.

Aya mabwiriza kandi ategeka ucuruza kugenzura neza ko ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe yifuza kugura byujuje ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge ya IEC 60950-1, akandika amakuru y’ingenzi ajyanye n’igikoresho cy’amashanyarazi cyangwa icy’ikoranabuhanga cyakoreshejwe aguze ndetse n’icyo yagurishije kimwe n’umwirondoro w’ugurisha.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo