Polisi yafashe itsinda ry’abantu 5 bacyekwaho ubujura bushikuza no gukomeretsa

Polisi y’u Rwanda mu bihe bitandukanye yafashe itsinda ry’abantu batanu bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura bushikuza no gukomeretsa bakoraga mu masaha y’ijoro ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Bashinjwa kuba mu bujura buherutse bwabaye mu gicuku cyo ku itariki ya 10 Mata, barateze abantu mu muhanda Rwandex-Sonatubes bakabambura telefone n’amafaranga bakanabakomeretsa.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda, i Remera mu Karere ka Gasabo, kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mata, yavuze ko bafashwe mu bihe bitandukanye biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wahageze ubu bujura buba.

Yagize ati: “Abafashwe ni abasore batanu bakurikiranyweho ibikorwa by’ubujura birimo gushikuza no gukomeretsa abantu. Mu gihe cya vuba hari ku itariki 10 Mata, ahagana saa saba z’ijoro, aho bategeye abantu ku muhanda wa Rwandex-Sonatubes bakabambura telefone n’amafaranga, amakuru aza gutangwa n’umuntu wari uhanyuze agiye gutabara nawe bamutera amabuye.”

Yakomeje agira ati: “Mu iperereza ryakozwe haje gufatwa umwe muri abo bajura, aza kutugeza ku bandi bafatanyaga, bagenzi be batatu nabo bafatirwa mu murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro mu gihe undi umwe yaje gufatirwa mu murenge wa Mukarange mu Karere ka Gicumbi aho yari yacikiye nyuma y’ubwo bujura.”

CIP Twajamahoro yavuze ko bose bafatiwe muri ubu bujura nyuma y’uko bari baraciye mu kigo ngororamuco nyamara ntibahinduka bongera gusubira mu bujura.

Yashishikarije ababyeyi kurushaho kwita ku nshingano zo guha uburere abana babo bakabacyebura mu gihe baba batatashye cyangwa batashye mu gicuku bagakurikirana ibyo bari barimo kandi bakirinda kubahishira, mu gihe bagaragayeho ubujura bagatanga amakuru ku nzego z’umutekano.

Yihanangirije abantu bose biba n’abatekereza ko ari yo nzira yagira icyo ibagezaho, abamenyesha ko nta mwanya bafite mu muryango nyarwanda kuko hakajijwe ingamba zo guhangana n’iki kibazo.

Rubera Prince wasagariwe n’iri tsinda ry’abajura yavuze ko ubwo bari batashye mu ijoro mu muhanda uva Sonatubes werekeza Rwandex babonye umuntu wari urimo gutabaza, bagerageza kumutabara na bo abajura bakabatera amabuye.

Yagize ati: “Nasize mugenzi wanjye mu modoka nsohoka niruka mbasanga, badutera amabuye rimwe rimena ikirahuri cy’imodoka, cyakora ku bw’amahirwe uwo bamburaga ahita yiruka arabacika, dusubira inyuma tujya gutabaza abapolisi bo mu muhanda, tugarukanye nabo dusanga bagiye.”

Akomeza avuga ko bibabaje kuba abajura badatinya no kwamburira abantu ku matara, akanashimira Polisi y’u Rwanda ku ngamba yashyizeho zo gukurikirana no gufata abagaragara mu bikorwa by’ubujura.

Ati: “Polisi yahise ibiha agaciro, batangira kubashakisha kugeza ubwo ababigizemo uruhare baje gufatwa. Birababaje kuba batinyuka kwambura umuntu amatara yaka, hagira ujya no gutabara bakamwataka. Ni ibintu bimaze iminsi ariko turashimira Polisi y’u Rwanda ku mbaraga irimo kubishyiramo, abenshi mu bajura bakagenda bafatwa.”

Ingingo ya 168 y’Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

Ingingo ya 170 yo ivuga ko; uwiba akoresheje intwaro, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atarenze miliyoni 7.

Iyo kwiba hakoreshejwe intwaro byateje urupfu cyangwa iyo byakozwe n’agatsiko kishyize hamwe, igihano kiba igifungo cya burundu.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo